Kuva kuwa Gatatu tariki 14 Ukwakira 2021, ahitwa mu Bibogobogo muri Moyen Plateau mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo Abanyamulenge bahatuye bakomeje gutabaza FARDC nyuma y’uko Mai Mai y’Abafurero ikomeje kubagabaho ibitero byo kubasahura, kubatwikira amazu no kubica.
Umwe mu baturage bahatuye waganiriye na BBC dukesha iyi nkuru avuga ko , kuva ibi bitero byakwaduka muri aka gace , hamaze gutwikwa ibiturage bitatu 12 .
Uruhande rwa Mai Mai y’Abafurero ntiruragira icyo rutangaza kuri ibi bashinjwa n’Aanyamulenge.
Aba baturage basaba igisirikare cya Congo FARDC kubatabara mu maguru mashya kuko ngo bakomeje kwibasirwa bikomeye no kunyagwa amatungo yabo umunsi ku munsi.
Ni kenshi abanyamulenge batuye muri Kivu y’Amajyepfo baunze kugabwaho ibitero n’abo mu bwoko bw’Abafurero akenshi bakunze kumvikana bavuga ko Abanyamulenge atari abaturage ba Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.
Usibye Aba Nyendo n’Abafurero bakunze kugaba ibitero ku mihana(Insisiro ) y’abanyamulenge hari n’indi mitwe y’Abitwaje intwaro y’abanyamahanga ikunze kugabaho ibitero igamije kubasahura inka zo kubaga, muri iyi mitwe twavuga nka Red Tabara, FNL ikomoka mu gihugu cy’u Burundu.
Arilo MONUSCO ikora iki muri DRC?