Mu rukerera rw kuriuyu wa Gatanu tariki ya 22 Ukwakira 2021 nibwo Umusore w’imyaka 20 witwa Shurudiya Hitimana yarasiwe mu murenge wa Kanzenze, mu kagari ka Nyamirango mu mudugudu wa Rubara ho mu karere ka Rubavu n’abantu bataramenyekana ubwoyari agiye kwahira ubwatsi bw’Amatungu.
Abaturage bo muri uyu mudugudu bavuze ko uyu musore wari ugiye kwahira muri urwo rukerera,yarashwe n’abantu bataramenyekana nyuma yo kumufata agatabaza avuga ngo “ndapfuye”.
Nyiranshuti Vestine utuye aho byabereye yabwiye Umuryango dukesha iyi nkuru ati “nashigukiye hejuru numva amasasu 2 nta kindi numvise.Byari mu rukerera ariko ntabwo namenye neza amasaha.
Ntabwo twahunze ahubwo ubwoba bwanyishe.Ntabwo twamenye uwabikoze.Ntabwo aha hakundaga kubera urugomo,uretse abashumba bakundaga kurwana.
Uwitwa Nikuze Henriette utuye mu mudugudu wa Gasizi muri uwo murenge wa Kanzenze, nawe yavuze ko uyu musore bakundaga kwitwa Shurudiya,yarashwe mu rukerera.
Yagize ati “Hari nka saa kumi na 55 kuko nashigukiye hejuru ndeba ku isaha.Numvise umuntu atabaje ngo “mumbabarire”.Ijwi ryo sinari kurimenya.Twavugiye mu nzu ngo “urakomere”.Twumva barashe amasasu 3 turaceceka cyane kuko bwari bunakeye.Bayarashe saa kumi n’imwe ziri kurengaho iminota 20.Ntabwo twari gusohoka turi kumva amasasu hanze.
Twasohotse mu gitondo bukeye.Buri wese aho yari ari yarimo kubitekerezaho dutegereje kureba mu gitondo ngo tumenye ibyo aribyo.Mbyutse karekare nibwo numvise bari gukomanga kwa mukeba wanjye kuko hari umugabo wari ugiye mu nka abona amaraso,babona na hariya bamukurubanye mu birayi.
Abamubonye ngo n’abari bagiye guca inkwi,bamanutse hepfo bashakishije nibwo bamubonye.Kubera ko hano hakunze guca abashumba bakarwana twagize ngo n’urugomo rwabo ariko barashe twahise duceceka.Abashumba barwana ku giti cyabo bikarangira kandi nta muntu wica undi.”
Mukuru wa Nyakwigendera witwa Hazarerimana Joseph utuye mu mudugudu wa Rubara, mu kagari ka Muramba mu murenge wa Kanzenze yagize ati “
Uriya mwana nta rugomo yagiraga yari atuje,ni murumuna wanjye.Yari ku kibuga cy’inka.Agiye kwahira yahuye nabo bicanyi.Bibaye saa kumi n’imwe twumvise amasasu tuyoberwa ikibaye,kubera ko ari hafi y’aho abasirikare bitoreza,twagize ngo nibo bari kwitoza.
Abantu bahageze basanze ari uwo murumuna wanjye wapfuye.Nta byaha yakoraga nta nubwo yari n’igihazi.Ntabwo turamenya ngo ni iki.Yari umwana muto w’imyaka 20 nta kibazo yari afitanye n’abantu.
Icyo dusaba ubuyobozi nuko bwakurikirana iki kibazo,bakamenya icyo mugenzi wacu yazize.Batabikurikiranye ejo hapfa umuntu n’ejo bundi.Urugomo rwo rwahabaga ariko ntabwo bicishaga abaturage imbunda.
Umuyobozi wungirije mu kagari [Sedo] yabwiye Umuryango ko batarabasha kumenya abagizi ba nabi barashe uwo musore ndetse bagishakishwa kugira ngo babihanirwe.