Mu ijoro ryo ku Cyumweru rishyira kuwa Mbere tariki ya 25 Ukwakira 2021 ,Umutwe wa FPP wongeye kwimurira ibirindiro byawo muri Teritwari ya Rutshuru.
Ibirindiro FPP yimuye ni ibyari i Nyamitwitwi aho byimuriwe hafi n’agace ka Kisharo mu misozi ya Mirambi.
Aimé Mukanda Mbusa yatangaje ko usibye kuba aba barwanyi bimuriye ibirindiro muri aka gace, bahise banatangaira ibikorwa byo guhungabanya umutekano w’abaturage baho, nk’aho ku ikubitiro bahise bashimuta abaturage 4 nyuma bakaza kubarekura nyuma yo gutanga ingwate y’amafaranga atazwi umubare.
Umwe mu babonye FPP yimura ibirindiro yabwiye isoko y’amakuru ya Rwandatribune ko abantu 4 FPP yashimuse yabakuye mu gace ka Humula kari nko mu birometero 2 uvuye Nyamitwitwi ahari ibirindiro byayo.
Sosiyete Sivili ya Rutshuru yongeye kwibutsa Guverinoma ya Kongo Kinshasa ko umutekano w’abaturage bayo ariwo wakabaye ushyirwa imbere kurusha ibindi byose.
FPP muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo ni umwe mu mitwe ihamaze igihe, aho mu bikorwa byayo biba byiganjemo gushyiraho amabariyeri yo gusoresherezaho abaturage, kwiba, gushimuta no kwica abaturage b’iki gihugu.