Rtd Gen Elly Tumwiine yatunguye benshi atangaza ko igihe asigaje ku Isi yose azagikoresha akorera Uwiteka wenyine , nyuma yo gusangiza abakunzi be uko yagiye ahura n’urupfu umunsi ku munsi mu rugamba rw’ishyamba NRA yari ihanganyemo n’ubutegetsi bwa Milton Obote.
Tariki ya 1 Ugushyingo 1981 ,nibwo Gen Tumwiine yarashwe mu jisho mu rugamba rwabereye mu gace ka Rukomero ari nabyo byaje kumuviramo kubura ijisho rye ry’iburyo, aho hari mu rugamba yarafatanyijemo na Perezida Museveni mu guhirika ubutegetsi bwa Milton Obote.
Gen Tumwiine avuga ko akiraswa yahise ajyanwa kuvurirwa mu bitaro bya Mulago I Kampala mu murwa mukuru mu buryo bw’ibanga.
Mu muhango wo kwibuka imyaka 40 ishize ibi bimubayeho, Gen Tumwiine yabwiye abawitabiriye ko ubwo yakangukaga ari kwa Muganga akabwirwa ko ijisho rye rimwe ritakibasha kureba, yahise ashima Imana yamurekeye n’iryo rimwe yari asigaranye.
Yagize ati”Itariki yambere Ugushyingo nyifata nk’umunsi wanjye mushya, kuko nibwo namenye ugukomera k’ukuboko kw’Imana. Nibwo Imana yambwiye iti “Ndacyagukeneye. Kuva icyo gihe nahise menya ko ngifite byinshi byo gukorera Imana yandokoye urupfu, ari nabyo byatumye mfata umwazuro ko ubuzima bwanjye bwose nsigaje ku Isi nzabumara nkorera Uwiteka wenyine”
Muri uyu muhango wo kwibuka imyaka 40 Gen Tumwiine amaze arokotse isasu yarashwe mu jisho hanamurikiwemo igitabo yanditse cyitwa “ My Art Life” kivuga ku buzima bwe . Uyu muhango kandi wanitabiriwe n’abandi banyapolitiki bakomeye barimo Dr Ruhakana Rugunda wahoze ari Minisitiri w’Intebe wa Uganga,Minisitiri Mary Karoooro Okurut n’umunyemari Elly Karuhanga wawitabiriye mu buryo bw’ikoranabuhanga.
Gen Elly Tumwiine ni umwe mu basirikare batangiranye urugamba rw’ishyamba “ Bush War” na Yoweri Kaguta Museveni rwaje no kurangira NRA ifashe ubutegetsi bwa Uganda mu mwaka 1986.