Igisirikare cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo FARDC cyatangaje ko cyasubije inyuma abarwanyi bikekwako ari aba M23 nubwo yo ibihakana bagahunga berekeza mu Rwanda.
Uku gutsimbura aba barwanyi, bivuga ko byatangiye mu mugoroba wo kuwa Mbere tariki 8 Ugushyingo 2021 nyuma y’ibitero bikaze byagabwe mu duce twa Runyoni na Chanzu izi nyeshyamba zari zamaze kwigarurira.
Umuvugizi wungirije w’ingabo za Congo Brig Gen Sylvain Ekenge yabwiye Actualite CD ko muri iki gitondo cyo kuwa Kabiri tariki 9 Ugushyingo 2021, ibintu birimo kugenda bisubira ku murongo mu , ndetse n’uduce twari twafashwe twose tukaba twasubiye mu maboko y’igisirikare cy’igihugu.
Yagize ati” Ibintu byasubiye mu buryo. Ibirindiro byari mu maboko y’inyeshyamba twabyishubije. Abasirikare bacu nibo bari kugenzura agace ndetse n’ abarwanyi bamwe twabiboneye n’amaso bambuka umupaka basubira mu Rwanda.”
Brig Gen Ekenge yanakomoje ku tangazo ryasohowe na Bertrand Bisimwa uvuga ko ari perezida wa M 23 ryavugaga ko uyu mutwe ufite ibirindiro muri Teritwari ya Rushuru. Yagize ati:” Nta birindiro bya M 23 biba hano, ni ibinyoma nta M23 iba muri aka gace, ni ibinyoma barimo guhimba “
Guhera ku cyumweru gishize, imirwano ikomeye yadutse nyuma y’uko abarwanyi bikekwako ari aba M23 bateye ibirindiro by’ingabo za Reta byo mu duce twa Runyoni na Chanzu two muri Teritwari ya Rutshuru muri Kivu y’Amajyaruguru, bikanarangira izi nyeshyamba zigaruriye utu duce tw hafi y’umupaka wa Bunagana.
Abaturage benshi uhereye ku munsi w’ejo bari benshi mu ihanda, ndetse batangiye no kwakirirwa nk’impunzi mu karere ka Kisoro ka Uganda gahana imbibi na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.