Igisirikare cy’u Rwanda RDF cyabeshyujwe amakuru akomeje gukwirakwizwa n’ibinyamakuru avuga ko yaba ariyo ikomeje gufasha inyeshyamba zahoze ari iza M 23 ziheruka kugaba igitero muri Teritwari ya Rusthuru zivuye mu gihugu cya Uganda zikanigarurira uduce twa Chanzu na Runyoni.
Mu itangazo ryashizwe ahagaragara na Minisiteri y’Ingabo z’u Rwanda kuri uyu wa Kabiri tariki ya 9 Ugushyingo 2021, Ingabo z’u Rwanda (RDF) zahakanye amakuru yose akubiye mu bimaze igihe byandikwa ko RDF yaba ariyo yihishe inyuma y’ibi bitero M 23 yagabye ku butaka bwa Congo Kinshasa.
Muri iri tangazo ryahawe umutwe ugira uti” RDF ntaruhare ifite mu gitero M 23 yagabye ku butaka bwa DRC” baragira bati”
Igisirikakre cy’u Rwanda ntaruhare cyagize , ntanubwo cyigeze gifasha ibikorwa by’abarwanyi bahoze muri M23.
Byakomeje kugenda bivugwa ko aba barwanyi ba M23 , Ku cyumweru tariki 7 Ugushyingo 2021 binjiye ku butaka bwa Congo Kinshasa baturutse muri Uganda ari naho basanzwe bafite ibirindiro bagafata uduce twa Chanzu na Runyoni
M23 ntabwo yigeze isaba ubuhingiro mu Rwanda ubwo yasubiraga inyuma mu mwaka 2013, ahubwo yerekeje muri Uganda kandi ninaho ibitero bagabye byajje bituruka.
Ibindi bikomeje gutangwazwa mu itangazamakuru bivuzwe na bamwe mu bayobozi bo mukarere ni Poropaganda igamije gutera agatotsi ku mubano mwiza u Rwanda rufitanye na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.”
Iri tangazo ry’Igisirikare cy’u Rwanda rije rikurikira ibyari bimaze gutangazwa n’umuvugizi wungirije w’igisirikare cya Congo Kinshasa Brig Gen Ekenge Sylvain, we wemeje ko ubwo FARDC yari mu rugamba rwo kwisubiza uduce twa Runyoni na Chanzu twari mu maboko y’inyeshyamba, bamwe mu barwanyi bahunze imirwano berekeza ku butaka bw’u Rwanda.