Abaturage batuye mu bice byegereye umupaka wa Bunagana muri Teritwari ya Rushuru ya Kivu y’Amajyaruguru bavuga ko nubwo umutekano wagarutse batarasubziza umutima mu nda cyane ko bivugira ko isaha n’isaha imirwano hagati y’inyeshyamba n’igisirikare cy’igihugu ishobora kongera kubura.
Ibi abaturage barabivuga mu gihe umubare munini w’abari bahungiye mu gihugu cya Uganda bamaze gusubira mu byabo guhera mu gitondo cyo kuwa Kabiri tariki ya 9 Ugushyingo 2021.
Umuturage witwa Leon waganiriye na Actualite CD yavuze ko nubwo batahutse bagifite ubwoba n’impungenge ko abagabye ibitero byo ku cyumweru no kuwa Mbere bashobora kongera kugaruka , ndetse imirwano ikongera ikubura. Yagize ati “ Urebye ubu byatuje. Njye abana banjye baraye muri Uganda, gusa muri iki gitondo nabo bageze hano. Abaturage benshi bari bahungiye muri Uganda bamaze kugaruka, abataratahuka nabo bari mu misozi ya Busanza hafi y’umupaka bategereje gutahuka, kugeza ubu biragaragara ko nta kibazo kigihari”
Uwitwa Gakuru Irakiza nawe utuye i Bunagana yavuze ko nta masasu acyumvikana muri ako gace, nyamara we avuga ko impunenge zuko ibitero byakongera kugaruka zitarashira kuri bo.
Yagize ati” Mu ijoro ryakeye nta masasu yongeye kumvikana.Twasaba Perezida Tshisekedi kongera imbaraga n’ubushobozi ingabo zacu ziri mu guhangana n’imitwe yitwaje intwaro mu byiswe “Etat De Siege”, kuko nibwo twakwizera ko inyeshyamba zitazongera kugaruka”
Guhera mu mugoroba wo ku cyumweru tariki ya 7 Ugushyingo 2021, nibwo abarwanyi bitwaje intwaro bivugwa ko ari abo mu mutwe wa M23 bagabye ibitrero ku birindiro bya FARDC banafata uduce twa Runyoni na Chanzu turi hafi y’umupaka wa Bunagana uhuza Uganda na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.
Iyi mirwano yatumye abaturage bagera ku bihumbi 11 bahungira muri Uganda, gusa kugeza ubu umubare munini wabo ukaba umaze gusubira mu byabo.