Nyuma yo gusenyuka kwa M23 mu mwaka 2013 zimwe mungabo zari ziwugize zigahungira Muri Uganda, abandi bagafatwa n’ingabo za Kongo bagafungwa ,abasigaye bagashyira imbunda hasi ,uyumutwe waje kongera uriremarema ku wa 14 Mutarama2017 bagaruka muri Kivu y’amajyarugu, muri teritwari ya Rutshuru, gusa bahinduye izina biyita Armée Revolutionaire Congolaise (ARC).
Inyeshyamba za ARC zimaze kugera muri Kongo, zakomeje gushinja Ingabo z’igihugu ( FARDC ) ko zitahwemye kubagabaho ibitero babendereza,kuva 2017 kugeza nan’ubu iteka hahoraho ubu bushotoranyi bwabo muri aka gace.
Rutshuru aha niho habereye intambara y’isibaniro kuri uyu wa 08 ugushyingo 2021 ,bamwe mubagize ingabo za kongo bakahasiga ubuzima,hagafatwa uduce nka Runyoni na Chanzu,ndetse n’imbaga nyamwishi igata ibyabo igahungira mu gihugu cya Uganda.
Harimo abari batangiye kwikoma u Rwanda na Uganda ko baba bihishe inyuma y’iki gitero,nyamara mu Itangazo ry’Umuvugizi w’uyu mutwe ARC Major Willy Ngoma wigambye ko ariwo wagabye iki gitero muburyo bwo gutanga gasopo kungabo za Kongo FARDC, akaba yabihakanye, mu itangazo yashyize ahagaragara kuri uyu wa 09 ukwakira akavugako FARDC ariyo yaje kubashotora mubirindiro babamo nabo bakirwanaho.
Major Willy Ngoma umuvugizi wa ARC , yagize ati” icyo twavuga nk’ Ingabo ziharanira impinduka muri Kongo ARC , twiyemeje kuvuguruza amakuru amaze iminsi ahwihwiswa n’ibinyamakuru ndetse n’igisirikari cya Kongo (FARDC ) ko twaba twaragabye ibitero kubirindiro byabo muri Chanzu na Runyoni, kuwa 08 Ugushyingo 2021 ,bagakeka ko u Rwanda na Uganda byaba biri inyuma ya kiriya gitero, twebwe nka ARC tubabwiyeko : Ntaruhare narumwe babigizemo rwaba urwahafi cyangwa urwa kure.Twihanganiye kenshi ubushotoranyi by’ingabo za Kongo FARDC bwatangiye kuwa 14 Mutarama 2017 kugeza uyu munsi bagaba ibitero kubirindiro byacu .Twongeye kwemeza ko ntaruhare narumwe rwaba urw’uRwanda cyangwa Uganda.Urwa hafi cyangwa urakure rwabayeho.Twemeje ko twavuye mu gihugu cya Uganda kuwa 14 Mutarama 2017 tukagaruka mu gihugu cyacu, aho ubu duherereye muri teritwari ya Rutshuru nkuko mwabimenyeshejwe na perezida wa M23 Beltrand Bisimwa mu itangazo yabagejejeho.”
Mu gihe amahoro ari kugenda agaruka mu bice uyumutwe wari wigaruriye aribyo, Runyoni,Chanzu na Kitagoma , mu mujyi wa Goma ho hari icyoba ko hashobora kuba ibitero ,muri uyu mujyi, cyane cyane ko n ‘Ambasaderi wa Amerika muri Congo yatanze impuruza , ko uyu mujyi ushobora kwibasirwa n’ibitero by’inyeshyamba.
Uyu mutwe wateye muri Kivu y’Amajyaruguru hari icyo uhuriraho n’imitwe yindi iri gutera muburasirazuba bw’iki gihugu, nk’umutwe uherutse gutera mugace ka Bukavu.
Icyo bahuriraho ni amasezerano Leta ya kongo yagiranye n’imitwe yitwaje intwaro ibarizwa mu burasirazuba bw’iki gihugu. Aya masezerano yabere Adis Abeba muri Ethiopia . Aya masezera yavugaga ko imitwe yose yitwaje intwaro ikorera muburasirazuba bwa Kongo,igomba guhagarika imirwano, bagafashwa gusubizwa mubuzima busanzwe,ababyifuza bagashyirwa mugisirikari cya leta. Mu gusohoza iki gikorwa Banki y’Isi yari yemeye gutanga miriyari mirongo ine n’esheshatu z’amadorari y’amerika,kugirango yifashishwe mugushyira mubikorwa aya masezerano.
Twakwibaza tuti” Ese ni kuki aba bagize uyu mutwe wa ARC babaza iby’aya masezerano mugihe batabarirwaga mumitwe yitwaje intwaro ihabarizwa?
Nyuma y’ibitero umutwe wa M23 wagabye, ukanafata umujyi wa Goma 2013, M23 yari yatangiye gushirwaho ibirego by’intambara n’umuryango wabibumbye. Nyuma yo gusanga ibi birego bishobora kubangamira icyo bifuzaga kugeraho, ubuyobozi bw’uyu mutwe bwahisemo guhindura izina buwita ARC bivuye kuri M23 yari isanzwe.
Gusa iyo witegereje neza usanga aya masezerano yagombaga gufasha Leta ya Kongo iyo ashyirwa mubikorwa, kuko ikigaragara cyo iyi mitwe ifite ingufu kuburyo izimbaraga zishyizwe hamwe , ikibazo cy’umutekano wabaye agatereranzamba muburasirazuba bwa kongo cyacika burundu.
Reba Video hano
M.Louis Marie