Polisi ikorera mu Karere ka Rulindo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 24 Ugushyingo yafashe uwitwa Hafashimana w’imyaka 23. Yafatanwe ibiro 15 by’urumogi, afatirwa mu Murenge wa Ngoma, Akagari ka Mugote, Umudugudu wa Riryi.
Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Rulindo, Chief Inspector of Police (CIP) Pacifique Semahame Gakwisi yavuze ko Hafashimana yafashwe atwaye urumogi kuri moto avuye mu Karere ka Burera yerekeza mu Mujyi wa Kigali.
Yagize ati” Hafashimana yageze mu Mudugudu wa Mugote abaturage baramucyeka kuko yari ahetse udufuka tune kuri moto. Yageze ku gasantire ka Mugote yarahagaze mbere yo gukomeza urugendo rugana i Kigali, abaturage bahise batanga amakuru kuri Polisi. Abonye abapolisi baje yagerageje kwiruka ariko baramufata baramugarura, barebye mu mifuka yari ahetse basanga harimo urumogi ibiro 15.”
CIP Semahame yakomeje avuga ko Hafashimana yari afite gahunda yo kujya mu Mujyi wa Kigali aho yari ashyiriye abakiriya be urwo rumogi. Yari aruvanye mu Murenge wa Ruhunde mu Karere ka Burera ari naho atuye.
Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Rulindo yashimiye abaturage bo mu Mudugudu wa Mugote ubushishozi bagize no kugira uruhare mu kwicungira umutekano. Byafashije Polisi gufata uriya Hafashimana, yabasabye gukomeza ubwo bufatanye mu kurwanya ibyaha.
Yagiriye inama abagifite ingeso yo gukwirakwiza ibiyobyabwenge n’abandi bakora ibyaha kubireka kuko barimo gutakaza umwanya wabo kandi bazajya bafatwa bafungwe. Hafashimana n’urumogi yafatanwe ndetse na Moto yahise ashyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Murambi kugira ngo akurikiranwe mu mategeko.
Iteka rya minisitiri nº 001/moh/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw’ibiyobyabwenge n’ibyiciro byabyo rishyira ikiyobyabwenge cy’urumogi mu biyobyabwenge bihambaye.
Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko Umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.
Isôoko: RNP
M.Louis Marie