Mu burasirazuba bw’igihugu cya Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo, kuva mu mpera z’Ugushyingo, Leta ya Uganda yakomeje kohereza yo ingabo, kugeza ubwo ku wa 9 Ukuboza, hasinywe amasezerano rusange y’ingabo hagati ya Minisitiri w’ingabo wa Kongo Kinshasa Gilbert Kabanda Kuhrenga na mugenzi we wa Uganda Hon Vincent Bamulangaki Ssempijja.
Intego y’aya masezerano ari nayo ntwaro yo kwinjira kwa Uganda muri Congo ,ngo n’ugukurikirana ADF, umutwe witwaje intwaro ukomoka mugihugu cya Uganda, wiganje mu karere ka Beni, mu majyaruguru y’uburasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo.
Ubwoba ni bwose ku baturage ba Goma ifatwa nk’umurwa mukuru wa Kivu y’Amajyaruguru, kubera gutinya ko ingabo za Uganda zishobora kongera gukorera muri iki igihugu ibikorwa by’ubugome ndengakamere nk’ibyabaye ubwo zari muri iki gihugu kuva mu mwaka 1997 kugeza 2003.
Umwe mubakuriye mu gace ka Beni,umumyi wa kabiri muntara ya Kivu y’Amajyaruguru we yavuze ko iki ari nk’igihe cya kabiri cy ‘umwijima muri Goma, ngo kuko ntacyo wakora ngo yibagirwe igikorwa cy’ubunyamaswa cyakozwe n’ingabo za Uganda ubwo zari muri iki gihugu mu myaka yo hamnbere. Yagize ati:” Kugeza ubu rero si ubwambere izi ngabo zije muri Beni. Yakomeje agira ati”Mu gihe narimfite imyaka icumi izi ngabo zaje muri Beni , zarishe,zirasahura bakora n’ibindi byinshi ,ntibatekereze rero ko byibagiranye.
Stewart Muhindo Umwe mubaharanira inyungu z’Abanyagihugu, ukomoka mu majyaruguru ,ni umwe mubakomeje gusaba ubufasha bw’amahanga ibi yakomeje kubivuga muri 2020,avuga ko ingabo za Kongo zikwiriye guhabwa inkunga.
Muhindo ati: “Biragoye kumva ko wabwira abanenegihugu babonye ukuntu imiryango yabo yahitanywe n’amahano y’ingabo za Uganda ,basabwa kubyakira nk’aho ari ubutabazi , gutese se kandi ubwoba bwo kwicwa buri gihe ari bwose, mbese ubwoba bwuko ibintu twabayeho byazagaruka ni bwose.”
Louise Nyota Visi perezida wa Sosiyete civile muri Kivu y’Amajyaruguru ,yavuze ko amakuru meza bari biteze kuri izi ngabo atangiye kuyoyoka ngo kuko ntaruhare na rumwe sosiete sivile ikigira mu nama y’umutekano.
Aha twabibutsa ko kuva mu 2013, kugeza ubu muri Teritwari ya Beni honyine hapfuye hamaze gupfa abantu barenga 6,000 bazize ibikorwa by’ubugizi bwa nabai bw’abitwaje intwaro barangajwe imbere na ADF.
Ingabo za Uganda(UPDF) 1500 ziyobowe na Maj Gen Muhanga Kayanja nizo ziri muri Operasiyo SHUJAA igamije kurandura burundu umutwe wa ADF urwanya ubutegetsi bwa Uganda ufite ibirindiro mu burasirazuba bwa Repubulika iharanira demokarasi ya Congo.
UMUHOZA Yves