Nyuma y’urupfu rw’abasivili 10 barimo abana 7 kubera igitero cya drone cyagabwe n’Amerika mu murwa mukuru Kabul wa Afghanistan,kikaba cyari kigambiriye abacyekwa ko ari abo mu mutwe wa ISIS-K nyamara kigahitana aba basivili ,Amerika yavuze ko nta basirikare bayo cyangwa abategetsi bazaryozwa iki gitero cy’indege ntoya itarimo umupilote (izwi nka drone) cyabaye mu kwezi kwa Munani.
Icyo gitero cyabaye mu minsi ya nyuma y’ibikorwa by’Amerika byo guhungisha abantu ibakura mu murwa mukuru Kabul, nyuma yuko aba Taliban bafashe ubutegetsi.
Umukozi utanga imfashanyo n’abantu icyenda bo mu muryango we, barimo abana barindwi, bapfiriye muri icyo gitero.
Ubutasi bw’Amerika bwibwiraga ko imodoka y’uwo mukozi utanga imfashanyo yari ifite aho ihuriye n’umutwe w’intagondwa wa IS-K, uyu ukaba ari ishami ryo muri Afghanistan ry’umutwe wiyita leta ya kisilamu (IS).
Ariko nyuma yaho, Jenerali Kenneth McKenzie ukuriye ibikorwa by’ingabo z’Amerika yavuze ko icyo gitero cyo ku itariki ya 29 y’ukwezi kwa munani cyari “ikosa ribabaje”.
Amerika yemeye ko igitero cyayo cya drone i Kabul cyishe abasivile,gusa ikemeza ko ntawe ukwiriye kubiryozwa ngo kuko ntabunyamwuga buke bwabiteye.
Igenzura ry’imikorere ryo ku rwego rwo hejuru ryo mu kwezi gushize, ryanzuye ko bidacyenewe ko hatangwa igihano cy’imyitwarire, kuko nta tegeko ryahonyowe, kandi hakaba nta gihamya ihari igaragaza imyitwarire mibi cyangwa uburangare.
Ibitangazamakuru byinshi byo muri Amerika byatangaje ko iryo genzura ryemejwe ku wa mbere na Minisitiri w’ingabo w’Amerika Lloyd Austin.
Icyo gitero cya drone cyabaye hashize iminsi umwiyahuzi yiturikirijeho igisasu akica abaturage b’abasivile bagera ku 170 n’abasirikare 13 b’Amerika hanze y’ikibuga cy’indege cya Kabul.
Icyo gitero cya drone cy’ingabo z’Amerika cyabaye ubwo imodoka y’uwo mukozi utanga imfashanyo witwa Zamarai Ahmadi yageraga mu nzira inyuramo imodoka yo mu rugo rwe, ruri kuri kilometero 3 uvuye ku kibuga cy’indege.
Imodoka y’uwo mugabo yari yabonywe mu rugo rufite aho ruhuriye n’umutwe wa IS-K, kandi ingendo zayo zifite aho zihuriye n’andi makuru y’ubutasi ajyanye n’imigambi y’uwo mutwe y’ikindi gitero.
Mbere abategetsi bo muri Amerika bari bavuze ko cyari gihamya ko iyo modoka yari itwaye ibiturika. Ariko iperereza ryasanze ko bishoboka cyane ko icyo cyaturitse bwa kabiri cyaba cyari itanki (tank) irimo ikinyabutabire cya propane yari iri muri iyo nzira.
Umuhoza Yves