Abanyarwanda 8 bari bafungiwe Arusha baba baroherejwe muri Niger mu ibanga rikomeye n’urukiko rwa Arusha u Rwanda rutabimenyeshejwe
Ambasaderi Valentine Rugwabiza uhagarariye u Rwanda mu muryango w’abibumbye yagaragaje ko igihugu cya Niger kidasize ubugenzuzi bwimbitse kuri abo bantu boherejweyo byatuma umutekano w’uRwanda n’akarere k’ibiyaga bigari kabura umutekano.
Madame Rugwabiza kandi yavuze ko uRwanda rwatunguwe no kuba rutaramenyeshejwe n’urwego rwa UN rwasigariyeho kurangiza imirimo y’urukiko rwa Arusha ICTR,ko abo banyarwanda 8 bagiye kohererezwa mu gihugu cya Niger.
Mu gihe Bwana Agius Carmel uyobora uru rwego yavuze ko byakozwe hashingiwe ku masezerano bagiranye n’igihugu cya Niger ndetse ko hari n’abandi banyarwanda 9 bagiye koherezwa muri icyo gihugu.
Abanyarwanda boherejwe muri Niger ni: Anatole Nsengiyunva,Innocent Sagahutu,Justin Mugenzi,Casmir Bizimungu,Jerome Bicamumpaka na Andre Ntagerura.
Hari hashize iminsi Urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka muri Tanzania rutangaje ko rwataye muri yombi Umunyarwanda Sagahutu Innocent wahoze afungiye mu Rukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda i Arusha.
Muri iryo tangazo ryavugaga yafatiwe mu karere ka Ngara agerageza kwinjira mu Burundi mu buryo bunyuranyije n’ amategeko,nubwo iri tangazo ritavuze byinshi,ariko amakuru Rwandatribune yagerageje kubona n’uko uyu Cpt Sagahutu yari agiye kubonana na bamwe mu bayobozi ba CNRD UBWIYUNGE.
Mwizerwa Ally