Muri aka karere ka Rubavu hari hamaze iminsi havugwa ibikorwa by’urugomo birimo gutega abaturage bakabambura ibyabo ndetse no gukubita no gukomeretsa abaturage bo muri aka karere cyane cyane mu murenge wa Rubavu bikozwe n’itsinda ryiyitaga abuzukuru ba shitani.
Abaturage bo muri aka karere bavuga ko kuba umwe mu bagize iritsinda ryiyise “ Abuzukuru ba shitani” wari umuyobobozi waryo waruzwi ku izina rya “‘DPC” kuba yarashwe agapfa bigiye gutanga umutuzo mu baturage kuko iri tsinda barifataga nk’umutwe w’amabandi bitwaza intwaro gakondo zirimo imihoro, udufuni, amacumu, inzembe, ubuhiri, amabuye ndetse n’izindi ntwaro gakondo.
Amakuru dukesha ikinyamakuru Rwandanews24 avuga ko mu ijoro ryo kuri uyu wa mbere rishyira uyu wa kabiri taliki ya 21 Ukuboza 2021, aba buzukuru ba shitani bahuye n’inzego z’umutekano bavuye kwiba mu masaha ya saa saba z’igicuku zikabasaba guhagarara ngo bisobanure kuko amasaha yo kugera mu rugo mu rwego rwo kubahiriza ingamba zo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya covid19 yari yarenze.
Umwe mu baturage baganiriye n’iki kinyamakuru ukora akazi ko gutwara abagenzi kuri moto w’imyaka 35 yagize ati: “Ubu tugiye guhumeka kuko nta mu motari wari ukinyura muri uyu muhanda uva hano mu kagali ka Byahi mu murenge wa Rubavu werekeza mu murenge wa Cyanzarwe haba ku manywa cyangwa n’ijoro warikihaca kuko badutega bakatwambura, bakadukubita. Ntibigombera kuba ari n’ijoro cyangwa mu masaha y’umugoroba kuko na saa munani z’amanywa baradutega.”
Abanyamaguru bakoresha uyu muhanda harimo n’abanyeshuri bo muri Kaminuza ya UTB bavuga ko saa saba z’amanywa nta mu nyamaguru washoboraga kunyura muri uyu muhanda ari umwe cyangwa ngo muhanyure muri benshi hagire uwitaba telefoni.
Umwe mubanyeshuri witwa Kalisa izina twamuhaye yagize ati: “Abuzukuru ba shitani baratuzengereje kugeza aho basigaye basanga abantu mu rugo bakabatema cyangwa bakabazirika bagasahura ibiri mu nzu. Tugize Imana bose bafatwa kuko uwo barashe niwe wari umuyobozi wabo azwi ku izina rya Dipisi w’abuzukuru ba shitani.”
Amakuru y’urupfu rw’uyu musore ubarizwa mu itsinda ryiyise abuzukuru bashitani yemejwe n’Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Uburasirazuba CIP. Twizere Karekezi Bonaventure yagize ati: “Ahagana saa munani z’ijoro mu mu murenge wa Rubavu, akagali ka Buhaza mu mudugudu wa Gabiro, abapolisi bari kuri patrol bahuye n’itsinda ry’abagabo 3 baribikoreye ibintu bigaragara ko bari bavuye kubyiba, abapolisi babahagaritse baranga bariruka, barasa hejuru ntibabita hasi bakomeza kwiruka ariko haza kuraswamo umwe arapfa.”
Uyu warashwe yamenyekanye ku mazina ya Niyonsenga Iradukunda Issa akaba yari afite imyaka 21 y’amavuko.
CIP. Twizere Karekezi yaboneyeho kwibutsa abaturage ko Polisi mu nshingano zayo z’ibanze ni ukurinda umutekano w’abaturage n’ibyabo, icyo dusaba abaturage ni ugukomeza gushimangira ubufatanye mu kwicungira umutekano batangira amakuru ku gihe kugira ngo tuburizemo icyo aricyo cyose cyahungabanya umutekano w’umuturarwanda.
Byamungu Seif