Hashize icyumweru abantu basenyerwa amazu abandi benshi birukanwa mu byabo, ibi byabereye mu gace ka Ishasha gaherereye ku mupaka wa Congo na Uganda mu birometero birenga 130 mu majyaruguru ya GOMA. Ibi bikaba byakozwe mu rwego rwo kubaka umuhanda uhuza agace ka Binza na Rutshuru.
Aba bantu birukanwe n’itegeko ry’abategetsi bamwe na bamwe kubera inyungu zabo bwite. Kuko amakuru ahari n’uko ubuso bumwe bw’ubutaka bwimuweho abatuturage bikagurishwa umucuruzi ukomeye wo mu mujyi wa Goma ku nyungu za bamwe.
Kuri uyu wa Kane tariki ya 23 Ukuboza 2021, Aime Mukanda Mbusa umuvugizi wo muri aka gace kasenyewe yatangaje ko abantu basenyewe amazu abandi bakirukanwa mu byabo kungufu bari kurara hanze .Bityo aba baturage bakaba basaba abayobozi bo mu nzego zose kubavuganira kugirango basubizwe uburenganzira bw’imitungo yabo.
Barasaba kandi umuyobozi wa gisirikare uyoboye teritwari ya Rutshuru gufata icyemezo cyiza cyo kubaza iki kibazo kugirango aya makimbirane yo gukurwa mu byabo ku gahato akemurwe .
Umuhanda Binza – Rutshuru ni umwe mu mihanda igize isoko rigari Uganda yatsindiye muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo. Aho bivugwa ko kimwe mu byajyanye ingabo z’iki gihugu muri Congo ari ugutegura imbogamizi zose ziri mu ishyirwa mu bikorwa ry’uyu mushinga.
Abatuye Rutshuru bo bsanga Uganda nayo ikwiye kugira uruharemu kurenganurwa kwabo kuko amategeko agena ko uwimuye abaturage ku nyungu rusange ariwe uba agomba kubishyura mbere y’uko ibikorwa bye bitangira.
Uwineza Adeline.