Umuyobozi w’umujyi wa Goma, Kabeya Makossa François, yamenyesheje abayobozi bose b’amadini ko nta sengesho iryo ariryose ryemewe gukorwa mu mujyi wa Goma mu ijoro ryo ku ya 31 Ukuboza 2021 kugeza ku ya 1 Mutarama 2022, kubera impamvu z’umutekano muke. “
Umuyobozi w’umujyi wa Goma yakomeje yihanangiriza abo bireba ko “uzatinyuka gukandagira iyi ngingo azaba ashaka kurwanya amategeko ko azahanwa bikomeye”.
Ibi byatangajwe nyuma y’uko isaha yo gutaha ishizwe saa moya z’umugoroba .
Abayobozi ba gisirikare bo mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru nabo barashimangira amategeko abuza kwizihiza gutegura amasengesho yo gusoza umwaka mushya.
Gushyiraho izi ngamba zo kurushaho gucunga umutekano muri iyi ntara bije nyuma y’igitero cy’ubwiyahuzi cyo ku ya 25 Ukuboza cyahitanye abantu bagera ku 8 abandi benshi bagakomereka i Beni.
Usibye isaha yo gutaha, guverineri wa Kivu y’Amajyaruguru, Constant Ndima yatangaje mu kiganiro yagiranye n’umuvugizi wa guverinoma, Patrick Muyaya, ko ari saa moya bitewe n’igitero cyagabwe i Beni, yanongeyeho ko bagomba gushiraho izindi ngamba nshya zo gukaza umutekano zunganira izari zisanzwe zikorwa n’igisirikare cya FARDC n’abapolisi mu mijyi yo hirya no hino.
Ko hagomba kwiyongeraho, gucunga umutekano ahantu hahurira abantu benshi, gushiraho amarondo yo muri caritier , amarondo akororwa hifashishijwe moto, n’ibindi byose byatuma umutekano urushaho kubungabungwa.
Uwineza Adeline