Umuyobozi wungirije wa sosiyete sivile mu mujyi wa Butembo ho muri Kivu y’Amajyaruguru , Van Germain Katsiwa yatangaje ko ibikorwa byo kwigaragambya ataribyo bizatuma MONUSCO iva mu gihugu cya Congo.
Ibi yabitangaje kuri uyu wa 3 Mutarama 2022,igihe yavugaga kumyigaragambyo yiganje mu majyaruguru y’uyu mujyi .Iyi myigaragambyo yatangiye kuwa 02 Mutarama 2022 irakomeza no ku munsi wakurikiyeho ,yasabaga ko nkuko “Inteko ishinga amategeko ihoraho ya Fourou” yabisabye ko ubutumwa bwa ONU buvaho.
Yakomeje agira Ati: “Ntabwo ari ibanga mu mujyi wa Butembo, tuzi ko imitwe yose iri gukora imyigaragambyo cyangwa se iri kotsa igitutu ifite abayihagarariye mu rwego rw’Inteko ishingamategeko. Kandi aba bayobozi batowe na rubanda bazi neza ko ibikorwa by’umuhanda atari byo bizatuma MONUSCO igenda .
Mu myigaragambyo yabo, abari muri uyu mutwe bari bashyize bariyeri ku muhanda nyabagendwa , kuva mu ijoro ryo ku cyumweru, tariki ya 2 Mutarama mugace ka Fourou, ahinjira mu majyaruguru y’umujyi. Ku wa mbere, tariki ya 3 Mutarama mu gitondo, abapolisi bakuyeho ibintu byose mbere yo gutatanya imbaga y’urubyiruko rwari mu myigaragambyo bakoresheje amasasu.
Mu guhangana n’iki kibazo, sosiyete sivile yo mu mijyi , irahamagarira abahagarariye amatsinda yigaragambya i Butembo guhindura uburyo bwabo, bwo kugaragaza akababaro kabo.
Akomeza avuga ko aba bayobozi batowe bafite ishingano zo kongera kwigisha abayoboke babo bagahindura imyumvire. Icyakora, arasaba ko MONUSCO yazirikana ibyo abaturage bakeneye: Ati: “igomba kumva icyo inengwa n’icyo yakora kugira ngo yirinde ko yakomeza kunegurwa gusa bimaze igihe bigarukwaho. Ikindi kintu ni uko bamenyekanisha gahunda yabo yokuva mu gihugu cyacu.
Umuhoza Yves