Hashize igihe umutwe wa RNC ufatwa na Leta y’u Rwanda nk’umutwe w’iterabwoba ukorera mu gihugu cya Ugande ndetse iki gihugu kikaba gifatwa na RNC nk’imwe mu ndiri yayo n’ikibuga kiza ikoreraho ibikorwa byayo birimo kurekirita abayoboke no gushaka inkunga byanatumye RNC yita Uganda imwe mu
ntara zayo .
Icyakomeje kugaragara n’uko bino bikorwa bya RNC k’ubutaka bwa Uganda byakunze gushyigikirwa n’ubutegetsi bwa Perezida Museveni akoresheje urwego rwa gisirikare rushinzwe ubutasi ruzwi nka CMI( Chieftaincy of Miritary Intelligence).
N’ubwo u Rwanda rutahwemye gushinja Uganda gufasha abashaka kuruhungabanyiriza umutekano by’umwihariko umutwe wa RNC ariko ubutegetsi bwa Uganda bukabihakana byaje kugeraho perezida Museveni yiyemerera ubwe ko hari umwe mu badamu b’ababayobozi ba RNC bahuye kuburyo yavuze ko bwa mutunguye ariko ibyo bigafatwa nko kuyobya uburari kuko nta muntu upfa guhura n’umukuru w’igihugu mu buryo butunguranye nk’uko Perezida Museveni yabyisobanuyeho ahubwo bikagaragara ko uko guhura kwari kwabanje kumvikanwaho.
Usibye RNC umutwe wa RUD Urunana na FDLR nayo yakunze kuvugwago gukorana n’ubutegetsi bwa Uganda aho bamwe mu bayobozi ba RUD Urunana barimo Cpt Gavana wayoboye ibitero bya RUD Urunana mu Kinigi mu 2019 byaje no kugaragaramo ukuboko kwa Philemon MATEKE wahoze ari umunyamabanga muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ushinzwe ibikorwa by’Afurika y’Iburasirazuba hagendewe k’ubuhamya bw’abarwanyi ba Rud Urunana bahafatiwe n’ibimetso byafatatiwe ahabereye icyo gitero . Bivugwa kandi ko basanzwe bajya Uganda uko bishakiye bagiye mu bikorwa byo kurekirita abarwanyi mu nkambi z’Abanyarwanda hakiyongeraho kuba bahafite ibikorwa by’ubucuruzi n’imitungo ibi bigakorwa ubutegetsi bwa Uganda burebera.
Vuba aha kandi Police ya Uganda ikaba iheruka guta muri yombi abayobozi 6 ba Rud Urunana ariko igahita ibarekura ku mabwiriza ya CMI yahise bishimangira uruhare rwa Uganda mu gukorana n’imitwe igamije guhungabanya umutekano w’uRwanda. FDLR nayo n’uko kuko ubwo uwahoze ari umuvugizi wayo Laforge Fils Bazeyi na mugenzi we wari ushinzwe ubutasi bafatirwaga ku mupaka wa Bunanagana bava Uganda bemeje ko bari bavuye mu nama bari batumiwemo na Uganda igamije guhuza imitwe yose irwanya ubutegetsi bw’uRwanda by’umwihariko RNC na FDLR nk’uko byari byifujwe na Perezida Museveni.
Ese imbehe y’iyi mitwe muri Uganda yaba igiye kubikwa?
Kuwa 16 Mutarama 2022 Lt Gen Muhoozi Kainerugaba yashize ubutumwa ku rukuta rwe rwa Twittter, aho yafashe amafato abiri ya Pereizida Kagame maze ayaherekesha amagambo agira ati:” Uyu ni Marume,Afande Paul Kagame.Abashaka kumurwanya bari kurwanya umuryango wanjye, Bahomba kwitonda.”
Aya magambo ya Kinerugaba yakurikiwe n’uruzinduko rwa Ambasaderi Ayebare intumwa idasanzwe ya Perezida Museveni mu Rwanda aho yari azaniye perezida Kagame ubutumwa buvuye kuri mugenzi we wa Uganda.
Nyuma y’ibi byombi benshi bahise batangira kuvuga ko amagambo y’umuhungu wa Perezida Museveni no kuba yarahise akurikirwa n’ubutumwa Perizida Museveni yoherereje perezida Paul Kagame intumwa ye bishobora kuba ari ikimenyetso cy’uko Uganda noneho yaba ifite ubushake bwo kuzahura umubano wayo n’uRwanda umaze igihe utifashe neza ndetse ,ko noneho abarwanya ubutegetsi bw’u Rwanda bafite ikicaro muri Uganda imbehe yabo yaba igiye kubikwa mu gihe abandi babifataga nk’uburyarya .
Nyuma yaho kuri uyu wa 22 Lt Gen muhozi Kainerugaba umuhungu wa Perezida Museveni akaba n’umugaba w’ingabo zirwanira k’ubutaka mu gisirikare cya Uganda UPDF agiriye uruzinduko rw’iminsi ine mu Rwanda akaba azaniye Perezida Paul Kagame ubutumwa bwihariye yahawe na Perizida Museveni abasesenguzi mu bya politiki bavuga ko runo rugendo rushobara kuba rushimangira ibyo aheruka gutangaza ashimagiza perezida Kagame akoresheje urukuta rwe rwa Twitter bityo mu gihe imvugo ye yaba ibaye ingiro imitwe nka RNC,RUD Urunana na FDLR isanzwe irwanya ubutegetsi bw’uRwanda ikoresheje ubutaka bwa Uganda yaba igiye kubikirwa imbehe ikaba yakwirukanwa muri icyo gihugu.
Lt Gen Muhoozi Kinerugaba afatwa nk’umuntu ukomeye mu butegetsi bwa Uganda by’umwihariko akaba afatwa nka nimero ya kabiri nyuma ya Perezida Museveni dore ko ari n’umuhungu we wimfura ndetse akaba aheruka kumugira umugaba w’ingabo za Uganda zirwanira k’ubutaka bityo ko Museveni yaba ariwe yahisemo gukoresha mu kuzahura umubano mwiza hagati y’uRwanda na Uganda.
HATEGEKIMANA Claude