FDLR yerekanye aho ihagaze ku rugendo rwa Lt.Gen Muhoozi Kainerugaba uherutse mu ruzinduko rw’umunsi umwe mu Rwanda
Kuri uyu wa Mbere tariki ya 24 Mutarama 2022 , FDLR yahise ikora inama y’igitaraganya yari iyobowe na Gen Ntawunguka Pacific (Omega) igamije kurebera hamwe icyo uruzinduko rw;umuhungu wa Perezida Mueveni mu Rwanda rwari rugamije.
Gen Omega wari uyoboye iyi nama yahise agaragariza abarwanyi bose uko ikibazo giteye.Mu magambo ye bwite yagize Ati:”Njye n’ubusanzwe kuva kera sinigeze nizera ibya Perezida Museveni ! Ubu ni ukubaga tukifasha“
Iyi nama yabereye mu birindiro bikuru bya FDLR/FOCA i Paris muri Gurupoma ya Makomalehe ho muri Teritwari ya Rutshuru yanitabiwe kandi na n’abandi barwanyi bakuru ba FDLR nka Gen BGD Sebastien Kimenyi Nyembo usanzwe ari umukuru w’iperereza muri FOCA,Gen.Mugisha Kolomboka Umuyobozi wungirije wa FDLR FOCA ,Col.Emile Terimbere Faraja ndetse na Col.Ruhinda Ruvugayimikore n’abandi.
Iyi nama nkuru ya FDLR /FOCA ntiyitabiriwe na Gen BGD Nzabamwita uzwi nka Kalume uyobora umutwe udasanzwe w’abarwanyi ba FDLR bivugwa ko ibirindiro bye byagoswe n’ingabo za Repubulika iharanira demokarasiya Congo.(FARDC).
Amakuru Rwandatribune yamenye ni uko, nyuma y’uko Gen Omega atangarije iyi nkuru y’inshamugongo ko Uganda yabihindutse,abarwanyi b’uyu mutwe bagera kuri 5 bahise bihutira kwishyikiriza MONUSCO, aho kuri ubu bacumbikiwe mu nkambi ya Kiwanja batagereje koherezwa mu Rwanda.
Hari amakuru avuga ko na Gen Omega yaba ari gucungana n’abarwanyi be ku jisho ngo ahite abaca mu rihumye yitahire mu Rwanda dore ko we n’ubusanzwe atari mu bakurikiranwe na Gacaca cyangwa ubutabera bw’u Rwanda muri rusange.
Urugendo rwa Lt Gen Muhoozi Kainerugaba yagiriye mu Rwanda kuwa 22 Mutarama 2022, rwabaye nk’urushegeje FDLR yahoraga yizeye ubufasha buturutse mu gihugu cya Uganda. Kugaragaza ko hari icyizere ko Uganda n’u Rwanda byaba bigiye kuzahura umubano , byatumye FDLR isa n’isigaye mu cyeragati, kuko ibyo yatekerezaga byose byahise biyipfana.Abahanuzi bayo bakuriwe na Col Sacramento nabo baruciye bararumira nyuma yo kumara igihe kinini babeshya abarwanyi ko Bikira Mariya yababwiye ko abahaye igihugu none isosi yabo ikaba ikomeje kugwamo inshishi.
Kurikira ibiganiro byacu kuri Rwandatribune TV
…