Mu ijoro ryo kuwa 02 rishyira kuwa 03 Gashyantare 2022, ADF yagabye igitero mu mujyi wa Nobili mu burasirazuba bw’akarere ka Beni ku mupaka na Uganda, abantu 5 bahasiga ubuzima.
Ibi byatangiye ahagana mu masaha ya saa 8h45, aho Nobili yari yibasiwe n’inyeshyamba za ADF. nyuma bibasiye kasho ya polisi, aho bagenzi babo bafungiwe, aba bari bafatiwe i Kahondo mu kwezi gushize. Izi mfungwa zabo zimaze kurekurwa, abagabye igitero bahise bafata bugwate izindi mfungwa.
Aba basivili bahitanywe n’amasasu barimo abagore babiri, umukobwa n’abagabo babiri, urugamba rwarushijeho gukara mugihe izi nkeshyamba zasubiraga mubirimdiro ziva i Nobili.
Abahagarariye Sosiyete sivile hamwe n’abaharanira uburenganzira bwa muntu barahamagarira ingabo zihuriwe ho n’ibihugu byombi Uganda na Repuburika iharanira demukarasi ya Congo hamwe na MONUSCO kongera ingufu muri kariya gace hagamijwe kurengera abaturage.
Bagize bati: “Uyu munsi dufite imbaraga eshatu hafi yacu, dufite MONUSCO , FARDC na UPDF bari mu karere ntitwakagombye kubura amahoro rwose. Turasaba igisirikare gikorera ah ahantu kunoza uburyo bwo kurinda uduce dutuwe n’abaturage barenga 150.000 muri Watalinga, itsinda rya Banyangala ndetse na Kikingi, ” ni imbaga nyamwishi ikeneye umutekano.
Ibi David Muwaze, umwe mu bagize sosiyete sivile yabivuze rwose ababaye. Yabivuze kandi nk’umuhuzabikorwa wibikorwa byo kurengera uburenganzira bwa muntu (ADDH), mubuyobozi bwa Watalinga.
Benshi mu baharanira uburenganzira bwa muntu barahamagarira izi ngabo gukaza umutekano no mu mijyi nka Luanoli, Kikingi na Bundibuya, aho bivugwa ko naho ADF ihakorera.
UMUHOZA Yves