Depite mu nteko ishingamategeko y’intara ya Kivu y’Amajyepfo Claude Misare Mugomberwa yandikiye ibaruwa inzego nkuru zirimo n’ibiro bya Perezida wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo Felix Tshisekedi azimenyesha ko Ingabo z’U Burundi ziri ku butaka bwa Congo Kinshasa ziri kugira uruhare mu iyicwa ry’abasivili.
Muri iyi baruwa Depite Misare avuga ko agendeye ku mibare itangwa na Sosiyete Sivili igaragaza ko kuva ingabo z’u Burundi zatangira imirwano n’inyeshyamba za RED Tabara zirwanya ubutegetsi bwa CNDD FDD muri teritwarui za Uvira, Fizi na Mwenga ; abasivili 70 bamaze kwicwa naho ibiturage 17 byaratwitswe , ninka nyinshi ziranyagwa nkuko ibaruwa ye ikomeza ibitangaza.
Depite Misare kandi anagaragaza ko urubyiruko rw’abanyamulenge rwibumbiye mu mitwe ya Twirwaneho na Gumino narwo rukibona ingabo z’u Burundi zije guhashya inyeshmba za RED Tabara, bahise basa n’abagiye ku ruhande rw’izi ngabo batangira kurwanya RED Tabara icyarimwe cyane ko bayishinja kwihuza n’imitwe y’aba Mai Mai bashinja kubakorera Jenoside.
Minisitiri w’ingabo z’u Burundi Alain Tribert Mutabazi aherutse kwamagana amakuru avuga ko ingabo za FNDB ziri muri Kivu y’ Amajyepfo.Twirwaneho na Gumino nabo bahakana ibibavugwaho ko baba barimo gufatanya n’ingabo z’u Burundi muri iyi ntambara.
Col Nyamusaraba uyobora Gumino avuga ko ibirego bashinjwa gukorana n’u Burundi ari ibihimbano bigamije kwangiza isura y’icyo barwanira.
Igisirikare cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo nacyo kivuga ko nta ngabo z’u Burundi ziri muri iki gihugu. Nyamara Sosiyete sivili yo ivuga ko abaturage bahunze iyi mirwano ubu bahungiye mu misozi miremire ya Uvira na Mwenga ndetse n’ubuzima bwabo bukaba buri mukaga.
Abaturage ba Uvira batangaje bwa Mbere ko babonye ingabo z’u Burundi zambuka mu kibaya cya Rusizi binjira muri Uvira guhera kuwa 20 Ukuboza 2021.