Umubare w’abamaze kugwa ,mu gitero umutwe wa CODECO wagabye mu gace ka Bule muri Teritwari ya Djugu umaze kugera kuri 62 nyuma y’uko 6 mu bari bagikomerekeyemo byemejwe n’inzego z’ubuzima ko nabo bamaze kwitaba Imana.
Iki gitero izi nyeshyamba zakigabye mu ijoro ryo kuwa Kabiri tariki ya 2 rishyira uwa 3 Gashyantare 2022 mu gace ka Bule ko ka Teritwari ya Djugu mu ntara ya Ituri.
Abantu bagera kuri 50 nibo babarurwaga ko biciwe muri iki gitero cyagabwe n’izi nyeshyamba zikoresheje ibikoresho gakondo nk’imihoro n’amacumu.
Umubare munini wabakomeretse wajyanywe kuvurirwa mu bitaro bya Djugu ari nabyo byatangaje ko uretse 6 mu bari barimo kwitabwaho bitabye Imana ku munsi w’ejo kuwa Kane, abandi 6 nabo kuri uyu wa Gatanu baguye muri ibi bitaro bituma umubare w’abaguye muri iki gitero ugera kuri 62.
Ibitaro bya Djugu byari byakiriye inkomereye 20, barimo 19 bakomeretse ku buryo bukomeye. Gusa ubuyibozi bw’ibi bitaro bwavuze ko aba barwayi barembye bahise boherezwa ku bitaro bya MONUSCO biri i Bunia aho bari buhabwe ubuvuzi bwisumbuyeho.
Iby’iki gitero cyagabwe ku baturage i Bule kiri mu bigize Raporo Minisitiri w’Ingabo Gilbert Kabanda yagejeje kuri Perezida Tsisekedi binyuze muri Raporo yamugejejeho ku munsi wejo, yagarutse ku ku mutekano mu burasirazuba bwa Congo Kinshasa by’umwihariko ahari kubera ibikorwa bya Gisrikare byiswe Operasiyo Socola 1 na Socola 2 .
Umuhango wo gushyingura aba baturage baguye muri ibi bitero wabaye kuri uyu wa Gatanu ukaba witabiriwe n’abayobozi muri Guverinoma ya Ituri, Ingabo na Polisi mu gace ka Bule biciwemo.
Umutwe wa CODECO(Coopérative pour le développement du Congo,) ugizwe n’abaturage bo mu bwoko bw’aba Lendu. Watangiye ari ishyirahamwe ry’abahinzi. Kugeza ubu ibikorwa byawo bigaragara cyane muri teritwari za Bunia na Djugu n’agace gato ka teritwari ya Ituri muri Kivu y’Amajyaruguru.