Itsinda riturutse mu buyobozi bukuru bw’ingabo za Uganda riri mu butumwa bwo kurwanya ADF ryasesekaye i Beni muri Kivu y’Amajyaraguru aho rije kugenzura ibikorwa ingabo z’iki gihugu zihuriwemo n’iza Congo Kinshasa FARDC.
Iri tsinda ry’ingabo za Uganda ryari riyobowe na Major Gen Kayanja Muhanga usanzwe ari umugaba mukuru w’ingabo za Uganda ziri mu butumwa bwo guhashya umutwe wa ADF (Shujaa Operation)
Umuvugizi w’ingabo za Congo Kinshasa muri Kivu ya Ruguru Maj Antony Mualushayi yavuze ko izi ntumwa za Uganda zakiriwe i Mbau muri teritwari ya Beni . Aha i Beni Maj Gen Bombele Camille wari uhagarariye FARDC na Maj Gen Kayanja Muhanga uyobora ingabo ku ruhande rwa Uganda bunguranye ibitekerezo by’aho ibikorwa by’ingabo ibihugu byombi bihuriye bimaze kugera.
Agace ka Mbau kari muri Komini ya Mambangu iri nko mu birometero 12 uvuye mu mujyi wa Beni.
Biteganijwe ko iri tsinda ry’ingabo za Uganda risubira mu birindiro byazo biri hafi n’umuhanda wa Kamango kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 5 Gashyantare 2022.
Ingabo za Uganda (UPDF) n’iza Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) kuva tariki ya 31 Ugushyingo 2021 bari mu bikorwa bya gisrikare bihuriweho byiswe (Shujaa Operation) aho ingabo z’ibihugu byombi zihuje mu kurandura burundu umutwe w’iterabwoba wa ADF urwanya ubutegetsi bwa Uganda.