Umutwe wa Allied Democratic Forces (ADF) uhanganye n’ingabo za Uganda UPDF zihuje n’iza Kongo Kinshasa (FARDC) kuri uyu wa Mbere tariki ya 7 Gashyantare 2022 wagabye igitero mu gace ka Nobili ko muri Sheferi ya Watalinga muri Teritwari ya Beni hafi n’umupaka wa Uganda.
Amakuru yemezwa n’impirimbanyi z’uburenganzira bwa Muntu avuga ko ,aba barwanyi bateze igico abaturage bari bagiye mu mirima yabo mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere barasamo umugore umwe wanahise ajyanwa kuvurirwa mu bitaro bya Lamia .
David Muwaze umwe mu bayobozi ba Sosiyete sivili muri Watalinga yavuze ko kugeza ubu abarwanyi ba ADF bagiteye abarurage impagarara , kuko mu bice bimwe nka Gogo na Kilungu hacyumvikaba amasasu menshi.
Bivugwa ko abarwanyi ba ADF bamaze igihe kinini muri Watalinga, kuko kuva kuwa 2 Gashyantare bakomeje kuhagaragara ari benshi. Aha watalinga kandi ngo ni naho bavuye bagabye igitero i Nobili cyaguyemo abantu 4 kikanacikisha imfungwa 14 kuwa 2 Gashyantare 2022.
Agace ka Nobili hagabwe igitero na ADF gasanzwe kagenzurwa n’ingabo za Uganda ziri muri bikorwa byo guhangana n’uyu mutwe, aho mu cyumweru kimwe gusa izi nyeshyamba zimaze kwicira abaturage 7 b’abasivili mu duce tugenzurwa na UPDF muri iyi Sheferi ya Watalinga.