Igisirikare cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo FARDC cyatangaje ko cyishe Gen Furabo Munzabo wayoboraga umutwe wa (FPIC).
Furabo Munzabo wiyitaga General yaguye mu mirtwano yahanganishije FARDC n’inyeshyamba za FPIC kuva kuwa Mbere tariki ya 6 kugera kuwa Kabiri tariki ya 7 Gashyantare 2022 muri Lokarite ya Silolo hafi n’agasanteri ka Marabo.
Umuvugizi w’ingabo za Congo Kinshasa mu ntara ya Ituri Lt Jules Ngongo yemeje amakuru yiyicwa ry’uyu muyobozi w’inyeshyamba anasaba abandi barwanyi b’uyu mutwe barokotse kurambika intwaro kugirango ibyabaye ku muyobozi wabo nabo bitabageraho mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wacu uri iGoma.
Yagize ati”Twashyize hasi uyu wiyitaga Gen w’inyeshyamba za FPIC wavugwaga cyane mu bikorwa bihungabanya umutekano w’abaturage muri aka gace”
Gen Fiurabo Munzabo ni muntu ki?
Furabo Munzabo uzwi nka Gen FM yahoze ari umuyobozi wa Gurupoma ya Sidayo yo muri Sheferi Andisoma muri Teritwari ya Irumu mu ntara ya Ituri mbere y’uko yinjira mu mutwe w’inyeshyamba za Force patriotique et intégrationniste du Congo (FPIC) mu ntangiriro z’umwaka 2021.
Furabo yaje kuba umwe mu bavuga rikijyana akigera muri uyu mutwe w’izi nyeshyamba bivugwa washinzwe mu mwaka 2018 zishingiwe i Tchini. Bitewe n’ibikorwa by’ubusahuzi n’ibitero uyu mutwe wagabaga cyane mu duce twa Bahema-Sud no muri Irumu rwagati , uyu mugabo yahise atangira kwiyita General.
Gen Furabo yishwe ari umuyobozi wa FPIC mu gace ka Silolo kari mu birometero 8 uvuye mu gasanteri ka Marabo , aho inyeshyamba ayoboye zarangwaga n’ibikorwa byo guhungabanya umutekano w’abaturage.
Hari andi makuru avuga ko uyu Gen Furabo atishwe na FARDC ahubwo yaba yarashwe n’umwe mu byegera bye nyuma yo kugirana intonganya.