Kuva ku wa 7 Gashyantare 2022 i Mikenge, mu misozi miremire ya Itombwe mu gace ka Mwenga, aha ni muri Kivu y’ Amajyepfo habereye imirwano yabaye hagati ya FARDC n’umutwe w’umutwe w’inyeshyamba wa Mai-Mai.
Kuva mu mpera z’icyumweru gishize, itsinda ry’abarwanyi ba Mai-Mai Yakutumba wo muri zone ya Lulenge bagabye igitero ku nkambi ya Mikenge IDP ahagana mu ma saa 12h00 bagamije kwiba inka. Sosiyete sivile yahise imenyesha MONUSCO na FARDC zikorera muri kariya gace zahise zitabara.
Izi ngabo zakurikiranya izi nyeshyamba ,mu gihuru kugira ngo babambure ibyo bari bamaze kwiba,inka zimwe mu zari zimaze kwibwa ,umwe mu barwanyi ba Mai Mai yahasize ubuzima.
Hagati aho, irindi tsinda ry’abarwanyi ba Mai-Mai ryimukiye i Tuwe-Tuwe hafi yahitwa i Mikenge kubera impamvu zitazwi. Kuri uyu wa mbere tariki ya 7 Gashyantare hari hateganijwe inama ihuriweho n’abahagarariye FARDC, MONUSCO, sosiyete sivile n’abaturage,kugira ngo bige kuri iki kibazo gusa kugeza ubu nti turamenya ibyayivuyemo.
Umuhoza Yves