Ubwo yakiraga indahiro z’Abayobozi bashya bari binjiye muri Guverinoma tariki ya 8 Gashyantare 2022 , Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame mu ijambo yagejeje ku Banyarwanda yavuze ko kurwanyiriza abanzi b’u Rwanda aho bari ari byo u Rwanda rugiye kujya rukoresha bitewe n’uko ubutaka bwarwo ari buto rutabona umwanya uhagije wo guhanganiramo nabo.
Yagize ati:” Ubu uburyo turimo gukoresha ni uko aho umuriro uturutse tuwusangayo utaratugeraho, dufite igihugu gito ku buryo tutabona aho kurwanira. Tuzajya tujya kurwanira aho umuriro uturutse kuko nibo bafite ahantu hanini ho kurwanira”
Mu busesenguzi bwakozwe n’itsinda ry’abanyamakuru ba Rwandatribune, Turarebera hamwe ingingo 5 zishobora gutuma ingabo z’u Rwanda zisubira mu burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo mu bihe bizaza.
Igihe cyaba kigeze ngo RDF isubire muri Kongo Kinshasa?
1.Ibiteroshuma ku Rwanda bigabwa na FDLR
Hashize imyaka ikabakaba 28 FDLR iza guhungabanya umutekano w’uRwanda kandi yarangiza igasubira muri RD Congo ,duhereye ku gitero cya nyuma cyo ku wa 28 Nzeri 2021,mu rukererera FDLR yagabye igitero mu Murenge wa Bugeshi,akarere ka Rubavu ibuze abantu yica inka z’umuturage iki ni ikimenyetso cya mbere ko FDLR ari umwanzi ugomba gutuma uRwanda rudasinzira uri muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.
Iki gitero cyari kigambiriye kwica abaturage ntabwo cyari kigambiriye kwica inka ahubwo nuko basanze zibyagiye barazikanga bahita bazirasa. Kuba rero FDLR ihora yiteguye gutera uRwanda iyi ni impamvu ya mbere igomba gutuma uRwanda rwinjira muri DRC gushaka umwanzi warwo.
2.Ubufatanye bwa FDLR n’umutwe wa ADF
Hari ubufatanye mu bya gisilikare bwasinywe hagati ya Allied Democratic Forces (ADF) irwanya Ubutegetsi bwa Uganda n’umutwe wa FDLR. Kuwa 27 Mutarama 2022 basinyanye abamasezerano y’ubufatanye yasinyiwe iRugali mu cyicaro gikuru cya Brig Gen Ruhinda uyobora umutwe udasanzwe w’abarwanyi ba FDLR uzwi nka CRAP.
Isinywa ry’aya masezerano ryanahagurukije Gen Ntawunguka Pacific Omenga uyobora igisirikare cya FDLR FOCA wakoze urugendo rw’iminsi 2 ava ahitwa iParis mu Rutare rwa Nyamuragira hasanzwe hari ibirindiro bye aza i Rugali aho yari aje kubonana n’umu Shehe wari waturutse iBeni. Bivugwa ko uyu Musilamu yari aherekejwe n’abagabo batanu nkuko imboni ya Rwandatribune iri Rugali ibyemeza ivuga ko abo bagabo bari baje barindiwe umutekano na Major Bizabishaka usanzwe ari inkoramutima ya Gen.Omega.
Mu bayobozi bakuru bari baturutse iParis baje muri iyi nama hari kizigenza Gen.Omega Ntawunguka Pacifique akaba Umugaba mukuru w’Ingabo za FDLR FOCA,Gen.Koromboka Uzabakiriho wungirije Gen.Omega akaba ashinzwe ibikorwa bya gisiikare,hari kandi Gen.Kimenyi Nyembo ushinzwe iperereza muri FDLR, Gen Ruvugayimikore Zolo Ruhinda Komanda mukuru wa CRAP na Major Bizabishaka umwe mu bashinzwe kurinda umutekano w’abayobozi bakuru ba FDLR.
Muri iyi mishyikirano na ADF yamaze iminsi 3 bagasinyana amasezerano y’ubufatanye nyuma y’iminsi nibwo Gen.Omega yasubiye mu birindiro bye iParis,rero ubu bufatanye bwa FDLR na ADF bukaba ari impamvu ikomeye itatuma RDF irebera abo baterabwoba ngo biyubake.
3.Ubushotoranyi bwa MRCD FLN
Hashize imyaka irenga 5 umutwe wa FLN uvutse, uyu mutwe wavutse mu mwaka w’2016. Uyu mutwe watangiye kuvuga ko ugiye kugaba ibitero muri Nyabimata na Nyungwe kandi warabikoze.
Abayobozi b’uyu mutwe baba muri RD Congo uhereye kuri Gen.Habimana Hamada uwuyobora afite ibirindiro ahitwa i Kirembwe ni muri Itombwe yirirwa mu mbaho no mu bucukuzi amafaranga akuyemo niyo aha abarwanyi be bakaza guhungabanya umutekano w’uRwanda.
Uretse Gen Hamada na Gen.Jeva ukuriye ibikorwa bya Gisirikare muri uyu mutwe ari muri Congo . Kuri iyi ngingo ya FLN mu ijambo Perezida Kagame yavuze yerekanye ko uRwanda n’uBurundi haribyo barimo nabyo kandi bishobora gutanga umusaruro ushobora gushyira iherezo ku mutwe wa FLN.
4. Amesezerano y’ubufatanye mu by’umutekano yashyizweho umukono na DR Congo na Guverinoma y’u Rwanda
Ubufatanye bw’ibi bihugu bumaze igihe kandi bwatanze umusaruro mwinshi ababyibuka bumaze kwisasira aba Jenerali benshi twavuga nka Gen Syrivestre Mudacumura,Gen.Wilson Irategeka wa FLN ,Gen Jean Michel wa RUD URUNANA n’abarwanyi babo bagiye bapfana nabo mu mirwano yabahanganishaga n’umutwe w’ingabo zidasanzwe za FARDC(Hibou Special Forces)
5.Ubwicanyi bwakorewe abasivili bukozwe na RUD Urunana i Musanze mu Kinigi
Umutwe wa RUD URUNANA ukomeje kwinjiza abarwanyi benshi ubakura mu nkambi zitandukanye muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo. Ushinzwe kwandika abarwanyi bashya ni uwitwa Sebahire afatanyije na Jean Marie Ntabanganyimana . Aba bagabo basanzwe bazwi nkaho mu minsi yashize Polisi ya Kakumiro yigeze kubafungira ibyo byaha ubwo bari barimo gushakira abarwanyi muri Uganda.
Ntabanganyimana no mu gitero cyo mu Kinigi cyagabwe ku basivili yari arimo.
RUD URUNANA ni Umutwe ugomba kwishyura byose ku baturage biciwe mu Kinigi kubw’igitero bagabye mu mpera za 2019 .Col Faida akwiye kumenya ibyaha uyu mutwe wirirwamo ufata abagore ku ngufu wiba wica n’ibindi bigomba guhagarikwa na RDF ndetse ikanafunga burundu ubufatanye uyu mutwe ufitanye na RNC ya RNC ya Kayumba Nyamwasa .