Kuri uyu wa Kane tariki ya 17 Mutarama 2022 impunzi zisaga 240 z’Abarundi zabaga mu nkambi ya Mulongwe muri Kivu y’Amajyepfo zatahutse bivugwa byatewe n’umutekano muke ukomeje kurangwa muri Teritwari ya Fizi muri Kivu y’Amajyepfo aho ingabo z’u Burundi zihanganiye na RED Tabara n’indi mitwe byihuje.
Izi mpunzi z’Abarundi zatahutse bivugwako zakiriwe ziturutse muri Lokarite ya Uvira ihana imbibi n’u Burundi, nyuma y‘urugendo rutoroshye zakoze zituruka i Fizi .
SOS Media Burundi yanditse ko aba baturage batahutse abenshi bari bafite ibikomere n’umunaniro ugaragarira buri wese uturutse ku bibazo bahuriye nabyo mu rugendo rurerure bakoze bava aho inkambi ya Mulongwe iherereye.
Bamwe mu baganirije itangazamakuru bavuze ko ibikomerere bafite bagiye babiterwa n’abarwanyi baba Mai Mai bagendaga basanga ku ma Bariyeri mu gihe hari n’abavuga ko bagiye bakubitwa n’insoresore zo ku bwoko bw’aba Nyamulenge .
Izi mpunzi zivuga ko mbere yo kwemererwa gusubizwa mu Burundi zagiye zibanza gukusanyirizwa ahantu hamwe n’ishami ry’umuryango wabibumbye ryita ku mpunzi UNHCR mu gace ka Kavimvira mu mujyi wa Uvira.
Bivugwa ko kuva muri Mutarama 2022 , impunzi 269 z’Abarundi zimaze gutahuka ziva muri Fizi, aho muri aba abenshi baba baturutse mu nkambi za Rusenda na Mulogwe ziri muri Kivu y’Amajyepfo.
Icyo abatahutse bahurizaho ni uko impamvu nyamukuru irimo gutuma bahunguka igitaraganya biterwa n’imirwano yakomeye muri Kivu yAmajyepfo aho inyeshyamba z’aba Mai Mai zifatanije na RED Tabara bivugwa ko zihanganye n’Ingabo z’u Burundi.
Imibare ya UNCHR ivuga ko mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo kuva umwaka 2021watangira hamaze gutahuka impunzi z’Abarundi zisaga 8000.
Iri shyirahamwe ryemeza ko mu karere k’ibiyaga bigari habarurwa impunzi z’Abarundi zirenga 40,000 kuva muri 2015 havugwa kugerageza guhirika ubutegetsi bwa Petero Nkurunziza.