Maj Gen Abel Kandiho wahoze ayobora urwego rw’ubutasi bwa Gisirikare muri Uganda bwashinjwaga guhohotera Abanyarwanda baba mu gihugu cya Uganda abita intasi yatangiye imirimo mishya aherutse guhabwa muri Polisi ya Uganda.
Tariki ya 25 Mutarama 2022 nibwo Perezida Museveni usanzwe ari Umugaba w’Ikirenga w’ingabo za Uganda yakuye Gen Abel Kandiho ku mwanya w’umuyobozi mukuru w’ubutasi bwa Gisirikare (CMI) amusimbuza Maj Gen James Birungi.
Iki gihe Abel Kandiho yari yagizwe umuyobozi ushinzwe guhuza ibikorwa bya Gisirikare muri Sudani. Nyuma y’igihe gito , cyane ko Maj Gen Kandiho atari yagatangiye inshingano yahise ahindurirwa imirimo agirwa umuyobozi mukuru wa Polisi ya Uganda wungirije IGP Okoth Okola Martin.
Bivugwa ko impamvu Perezida Museveni yanze ko Gen Kandiho ajya gukorera hanze ya Uganda ari impamvu zikomoka ku bihano Leta Zunze Ubumwe za Amerika zaherukaga kumufatira mu bijyanye n’ubukungu mu gihe yari agihagarariye ubutasi bwa Gisirikare.
Amerika yashinjaga Gen Kandiho ibyaha byo gutoteza abaturage b’abasivili cyane cyane abatavugarumwe n’ubutegetsi bwa Uganda.