Kuri uyu wa 18 Gashyantare 2022 , ingabo za Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) zasubije inyuma igitero zagabweho n’umutwe w’inyeshyamba z’umutwe wa Mai Mai Yakutumba muri Lokarite ya Bibogobogo muri Teritwari ya Fizi mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo.
Sosiyete Sivili ya Bibogobogo yatangaje ko Umusivili umwe ariwe waguye muri iyi mirwano , mu gihe FARDC yo yafashe abarwanyi 2 muri aba bagabye iki gitero.
Cyprien Kaziza uyobora Sosiyete Sivili mu Bibogogoko yavuze ko abaturage bakomeje guhera mu bwoba cyane ko izi nyeshyamba zigenda zigaba ibitero bitunguranye umunsi ku munsi.
Yagize ati” Baje baturutse mu duce twa Bijanda na Kafulo ahagana saa kumi n’imwe z’igitondo , barasa urufaya ku birindiro bya FARDC mu Bibogobogo. Dufite umuntu umwe wapfuye, undi umwe arakomereka naho abarwanyi 2 ba Mai Mai Yakutumba bafashee mpiri na FARDC.
Umuvugizi wa FARDC muri Kivu y’Amajyepfo Lt Marc Elongo yemeje aya makuru avuga ko ataramenya byinshi byerekeye iki gitero.
Yagize ati”Nzi neza ko Abarwanyi ba Mai Mai basubijweyo ubwo bageragezaga gutera ibirindiro bya Gisirikare bya Bibogobogo”
Lokarite ya Bibogobogo yabaye agace gakunze kwibasirwa n’ibitero bya Mai Mai , ibi biterwa n’uko ari agace gatuwe n’abo mu bwoko bw’Abanyamulenge bwangwa urunuka n’izi nyeshyamba.
Igitero izi nyeshyamba zaherukaga kuhagaba cyabaye kuwa Kabiri tariki ya 15 Gashyantare 2022 aho imirwano yaguyemo abasivili 4 n’abarwanyi b’uyu mutwe bagera kuri 14.
Ntabwo bagabye igitero kubirindiro bya FARDC ahubwo bakigabye kubaturage babanyamulenge, FARDC yaje itabaye abaturage.