Ubuyobozi bw’igisirikare cya Mali bwatangaje ko abasirikare bacyo umunani bishwe abandi batanu nabo baburwa irengero mu gitero cyagabwe n’inyeshamba mu ntara ya Archam iri mu majyaruguru ashyira iburasirazuba bw’igihugu.
Iki gitero kibaye nyuma y’imisi mike Ubufaransa n’incuti zabwo batangaje ko bagiye gukura ingabo zabo muri Mali.
Itangazo ryasohowe n’igisirikare rivuga ko mu kwihorera kuri iki gitero, igisirikare cya Mali kirwanira mu kirere nacyo cyishe inyeshamba 57.Rivuga ko aba basirikare bishwe barimo bahiga inyeshamba aho zari zihishe hanyuma bahita baraswa “n’abantu bitwaje intwaro batamenyekanye “.
Kugeza ubu haracyari amakenga mu karere no mu mahanga ku bijyanye n’umutekano wa Mali nyuma yo kwirukana ingabo z’Ubufaransa, hamwe no kwakira abacanshuro b’Abarusiya mu karere.
Muri iki cyumweru cyonyine, abanyagihugu babwiye itsinda ry’itangazamakuru rya AFP ko abasivire 40 bishwe muri iyo ntara nyine ya Archam isanzwe ari ibirindiro ry’imitwe yiyitirira idini rya Islam ariko itavuga rumwe,aha kandi harimo na Etat Islamique/Islamic (IS).
Mali imaze imyaka itari mike ihanganye n’izi nyeshamba, byatumye mu 2020 haduka imyigaragambyo ikomeye yo kwamagana uwari umukuru w’iki gihugu Ibrahim Boubacar Keïta byakurikiwe no guhirika ubutegetsi bwe n’abasirikare bizezaga abanyagihugu ko bazagarura umutekano.
Kuva icyo gihe abategetsi bashyashya ba gisirikare ntibumvikana n’Ubufaransa bwahoze butegeka Mali mu gihe cy’ubukoloni, byatumye bafata icyemezo cyo gukuraho amatora muri uno mwaka nk’uko byari biri mu masezerano, bakurikizaho kwirukana n’uwari uhagarariye Ubufaransa ngo kuko yanze icyo cyemezo.
Ibi byatumye ubufaransa bufata icyemezo cyo gukura ingabo zabwo mri iki gihugu zari zimazemo imyaka igera ku 10 zari zimaze zihanganye n ‘inyeshyamba, bashyigikiwe n’ingabo zo muburengerazuba, mubutumwa bwa gisirikari buzwi nkaTakuba Task Foce zigiye kwimukira muri Niger
Ku wa gatanu, umukuru w’igihugu cya Niger yavuze ko umutekano w’imbibi z’igihugu cye bikabije nyuma yo gukura izingabo muri iki gihugu cya Mali.
Muntangiriro z’icyumweru dusoje perezida wa Niger n’abandi bakuru b’ibihugu by’Afurika y’iburengerazuba babonanye n’umukuru w’igihugu cy’Ubufaransa Emmanuel Macron , mbere y’uko Ubufaransa butangaza ikurwa ry’ingabo zabwo muri Mali, bakaba baremeranije ko ahubwo zakwimurirwa mu bindi bihugu byo muri ako karere.
UMUHOZA Yves