Perezida wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, Antoine Felix Tshisekedi aherutse gutangaza ko nta gihugu gikwiriye kuba imbarutso y’umutekano muke w’akarere.
Ibi Perezida Tshisekedi yabitangaje kuwa 26 Gashyantare 2022 mu muhango wo gutangiza inama nkuru yiga ku mubano mpuzamahanga yabaga ku nshuri ya 12 ifite insanganyamatsiko igira iti”Umubano mpuzamahanga mu iterambere rya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo”.
Uyu muhango wanitabiriwe na Minisitiri w’Intebe Sama Lukonde na Minisitirir w’Intebe wungirije , akaba na Minjsitiri w’ububanyi n’amahanga wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo Christophe Lutundula Apala wanashimiwe nk’umwe mu batangije bwa mbere iyi nama yiga kuri Diporomasi ya Kongo Kinshasa.
Perezida Tshisekedi yagarutse ku ntego igihugu cye gifite mu gukomeza umubano n’ibihugu by’amahanga, aho yavuze ko atazigera yihanganira kubona igihugu cye nawe ubwe bafatwa nk’abagambanyi b’aka karere na Afurka muri rusange.Kubwa Perezida Tshisekedi ngo Afurika ikwiriye kubana mu mahoro.
Asa n’ugaruka ku biheruka gutangazwa na Perezida w’u Rwanda Paul Kagame mu muhango wo kwakira indahiro z’Abayobozi bashya bari binjiye muri Guverinoma, Tshisekedi yavuze ko hari bimwe mu bihugu byo munsi y’ubutayu bwa Sahara biremera abaturanyi babyo ibibazo. Aho we asanga ingingo yakuraho ibi bibazo mu buryo burambye ari ukunoza umubano mwiza hagati y’ibihugu.
Perezida Tshisekedi yatanze urugero ko ibikorwa ingabo za Uganda (UPDF) zihuriyemo n’iz’igihugu cye (FARDC) mu gashya umutwe wa ADF uhungabanya umutekano w’abaturage b’ibihugu byombi ari kimwe mu byemeza ko ubwumvikane bw’ibihugu bituranyi bwakemura ikibazo.
Yagize ati” Ni inshingano za buri gihugu kwirinda kuba imbarutso y’umutekano muke mu karere ko munsi y’ubutayu bwa Sahara. Byaba ari ubwiyahuzi no kwishyira mu kaga mu gihe igihugu kimwe cyaba kibaye imbarutso y’amakimbirane ku bandi by’umwihariko ku baturanyi bacyo “
Kuwa 8 Gashyantare 2022 Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rushyigikiye amasezera y’ubufatanye mu bya Gisirikare na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo yagiranye na Uganda. Perezida Kagame yavuze ko ubufatanye bw’imitwe ikorera mu burasirazuba bwa Congo nka FDLR na ADF bushobora gutuma ingabo z’u Rwanda RDF zisubira mu burasirazuba bwa Congo Kinshasa.
Yagize ati “ Hari umubano wihariye hagati ya ADF, FDLR n’indi mitwe y’iterabwoba.Ku bijyanye n’umutekano w’abanyarwanda hari aho dusaba ariko hari aho bigera ntitugire n’umwe dusaba”