Col Nsengiyumva wari mu ngabo za Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo(FARDC) yatorotse igisirikare ajya kwiyunga ku ngabo z’umutwe w’ubwirinzi bw’Abanyamulenge wa Twirwaneho uyoborwa na Col Makanika.
Amakuru y’itoroka rya Col Nsengiyumva yatangiye gukwirakwira mu mpera z’icyumweru gishize, aho bivugwa ko yamenyekanye yaramaze kugera muri uyu mutwe kera.
Col Nsengiyumva aje muri uyu mutwe nyuma yaho Col Rukanda Michael Uzwi nka Makanika atorotse igisirikare avuga ko aje kurwana ku bwoko bwe bukomeje kwicwa n’abaMai Mai bo mu bwoko bw’Ababembe n’Abafuliiru.
Col Makanika yatorotse igisirikare mu mwaka wa 2019, aza kuyobora urubyiruko rw’Abanyamulenge rugamije kurinda ubwoko bwabo.
Si aba gusa kuko muri Werurwe 2021, Col Sematama nawe yatangaje ko yatorotse igisirikare akihuza n’umutwe wa Twirwaneho .
Kuki aba basirikare bakuru ba FARDC bahitamo kuyitoroka ?
Icyo aba basirikare bose bahurizaho ku gutoroka kwabo ni uko yaba ingabo za Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo(FARDC) n’Ingabo z’umuryango w’Abibumbye MONUSCO zose ngo zirebera ubwicanyi bukorerwa Abanyamulenge , bukozwe n’inyeshyamba z’aba Mai Mai. Banavuga ko nk’abantu basanzwe bamenyereye iby’urugamba batagomba kurebera ubwoko bwabo bwicwa urusorongo,inka zabo zinyagwa n’andi mabi menshi akorerwa Abanyamulenge bikozwe n’aba Bembe n’Aba Fuliiru.
Gutoroka igisirikare kw’aba Bofisiye byaba byaratanze uwuhe musaruro mu guhagarika ubwicanyi bukorerwa Abanyamulenge
Kugeza magingo aya mu misozi mireremire yo muri Kivu y’Amajyepfo, Abanyamulenge baracyicwa, bagatwikirwa n’inka zabo zikanyagwa nk’uko byagendaga mbere y’uko Col Makanika, Col Sematama na Col Nsengiyumva batoroka igisirikare. Ibi byiyongera cyane biturutse ku kuba imitwe irwanya abanyamulenge yarahuje imbaraga, ndetse binavugwa ko RED Tabara na FNL ikomoka i Burundi yihuje n’imitwe y’aba Mai Mai irangajwe imbere na Gen William Amri Yakutumba.
Abasesenguzi ku bibazo byo muri Kivu y’Amajyepfo bavuga ko kuba Abanyamulenge barashinze imitwe y’ubwirinzi igizwe n’insoresore zo mu bwoko bwabo byongeye ibikorwa by’urugomo bibakorerwa cyane ko nabo ngo iyo baciye icyuho ababahiga batabarebera izuba.
Ikindi ngo gituma iyi mitwe itagera ku ntego ngo ni ubushotoranyi ikora , aho igaba ibitero ku birindiro by’ingabo za Congo(FARDC), aho abenshi bavuga ko biri mu bishegesha imibanire myiza y’uyu mutwe na Guverinoma ya Congo Kinshasa.
Inshamake ku mitwe y’Ubwirinzi bw’Abanyamulenge
Imitwe y’ubwirinzi bw’Abanyamulenge igizwe ahanini n’urubyiruko rwagiye rukusanywa n’aba bahoze mu gisirikare aho bahangana n’ibitero biza bibagabweho biturutse mu baturanyi babo b’aba Bembe n’aba Fuliiru.
Iyi mitwe ni Twirwaneho(Makanika) iyoborwa na Col Rukunda Michael uzwi nka Makanika, undi ni Gumino iyoborwa na Col Nyamusaraba.