Mu ijoro ryo kuwa 2 Werurwe 2022, inyeshyamba za FDLR zagabye igitero zica umuturage zimutwikiye mu nzu mu gace ka Kiwanja muri Lokarite ya Buramba iri muri Terirwari ya Rutshuru muri Kivu y’Amjayaruguru.
Amakuru atangazwa na Exaucé Kavadel uyobora Sosoyete Sivili i Binza yemeza ko aba barwanyi basanzwe birirwa muri aka gace kubera ko nta ngabo z’igihugu zibamo.
Iki gitero cyagabwe n’aba barwanyi ba FDLR cyaguye umuntu umwe , kinatwikirwamo amazu 5 . Lokarite ya Buramba iri nko mu birometero 38 uvuye ahitwa i Kiwanja hafi n’umupaka wa Ishasha uhuza Uganda na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.
Agace ka Buramba kakuwemo ingabo mu mezi 2 ashize, aho bivugwa ko zahavuye nyuma y’uko inyeshyamba za FDLR zari zarazengereje abaturage zihungiye. Kavadel ukuriye Sosiyete Sivili i Binza yakomeje avuga ko ubwo ingabo za Congo zari muri aka gace abarwanyi ba FDLR bari barahungiye mu birometero 6 uvuye muri aka gace ka Buramba.
Icyo abaturage bahurizaho muri aka gace ni ukunenga ibihe bidasanzwe byashyizweho na Perezida Tshisekedi kudakora inshingano byashyiriweho nkuko bikwiye, kuko n’aka gace ka Buramba kari mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru isanzwe iri mu bihe bidasanzwe.
Gahunda y’ibihe bidasanzwe(Etat de Sieges)yashyizweho na Perezida Tshisekedi muri Gicurasi 2021, aho ubuyobozi bw’intara za Ituri na Kivu y’Amajyaruguru zahawe kuyoborwa n’abasirikare bungirizwa n’abapolisi mu rwego rwo guhangana n’inyeshyamba zagize iki gice cy’uburasirazuba bwa Congo indiri y’iterabwoba.