Lt-Col Arsène Matata, komanda wa batayo y’ingabo zirinda umukuru w’igihugu bivugwa ko kuva kuwa 14 Gashyantare2022 afungiwe ahantu hataramenyekana.
Abagize umuryango we bavuga ko Lt Col Matata yafunzwe ku itegeko rya Gen Maj Christian Tshiwewe Songesha ukuriye GR muRI FARDC. Bivugwa ko yafatiwe mu kigo cya gisirikare cya Tshatshi kiri mu murwa mukuru Kinshasa.
Umuhungu wa Col Matata waganiriye na Actualite CD , yavuze ko se yavuye mu rugo iwe kuwa 14 Gashyantare 2022 mu masaha ya saa 10h00 z’ijoro yerekeza kuri Minisiteri y’ingabo aho bivugwa ko yari ahamagawe n’umuyobozi wa GR kuri telefoni.
Nyuma ngo yandikiye umugore we amubwira ko ajyanwe gufungwa nyamara atazi neza icyo akurikiranweho.
Mu gitondo cyakurikiyeho , umugore we ngo yagiye ku kigo cya gisirikare cya Tshatshi , abaza abandi basirikare ibijyanye n’ifungwa ry’umugabo we banga kugira icyo bamutangariza.
Yagize ati” Data yasobanuriye mama ko impamvu afunzwe zishobora kuba zifitanye isano n’abashyitsi bari baturutse muri Mali na Togo twari twaraigeze kwkira iwacu mu rugo i Tshatshi mu myaka 4 yari ishize.”
Yakomeje ati” Bibaye tariki ya 18 Gashyantare , mama yagiye kureba umuyobozi wa GR amubaza aho papa yaba afungiye, uyu muyobozi yamubwiye ko papa ari ari ahantu hatekanye , aho barimo kumukoraho iperereza rishingiye ku ibazwa.”
Uyu muhungu wa Matata yavuze ko we n’umuryango we bafashwa n’umukuru w’igihugu kumenyesha umuryango we aho umubyeyi wabo afungiwe n’icyo afungiwe kuko ngo bahangayitse cyane.”
Yagize ati” Data yakoreye igihugu mu myaka irenga 22 n’Umurava no kwitanga, yagiye ahagararira igihugu mu myitozo itandukanye, hari nubwo yagiye asimbuka imitego myinshi igamije kumuhitana nk’uheruka hari mu Ukwakira 2021. Turasaba Perezida Tshisekedi kubyinjiramo umubyeyi wacu akarenganurwa.