Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 8 Werurwe 2022 ,Igihugu cya Ukraine gihanganye n’ibitero zimusiga cyagabweho n’U burusiya, cyacyuye abasirikare bacyo 250 bari bamwe mu bagize ubutumwa bw’umuryango w’abibumbye bwo kugarura amahoro muri RD Congo(MONUSCO).
Umuvugizi wa Monusco Mathias Gillmann yabwiye AFP dukesha iyi nkuru ko UN yubashye ubusabe bwa Guverinoma ya Ukraine yari yasabye umuryango wabibumbye kuyemerera gucyura ingabo zayo zikajya kwifatanya n’iziri mu gihugu mu guhangana n’ibitero iki gihugu cyagabweho n’Abarusiya.
Uyu muvugizi kandi yavuze ko usibye aba basirikare 250, banatahanye ibikoresho bakoreshaga birmo Kajugujugu,intwaro n’ibindi bikoresho bya gisirikare.
Yagize ati” Turashimira igihugu cya Ukraine n’uruhare rwayo yagize mu gushyigikira MONUSCO muri ibi bikorwa byo kugarura amahoro”
Uretse aba basirikare kandi , Ukraine yari ifite abofiosiye 6 , abapolisi 5 n’inzobere 7 zakoraga ubushakashatsi muri ubu butumwa bukorera muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.