Maj Gen Ntilikina Faustin yazamuwe mu ntera agirwa Lt.General nk’umugaba mukuru w’inyeshyamba za RUD URUNANA.
Raporo y’akanama k’impuguke ka Loni muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo yasohotse taliki ya 23 werurwe 2012 igizwe n’impapuro zirenga 500,yerekana ku isonga bamwe mu bayobozi b’imitwe y’abanyarwanda ikorera ku butaka bwa Congo,ariyo FDLR na RUD URUNANA dore ko icyo gihe Umutwe wa CNRD UBWIYUNGE wari utaravuka.
Muri iyi raporo ivuga aba Jenerali babiri yita ko aribo nyirabayazana w’umutekano muke ,uri mu burasirazuba bwa Congo abo akaba ari Gen.Major Byiringiro Victor amazina ye y’ukuri akaba ari Iyamuremye Gaston Perezida w’agateganyo wa FDLR na Gen.de BGD Faustin Ntilikina ukuriye inyeshyamba za RUD URUNANA.
Ku rupapuro rw’iyi raporo paje ya 175 iyi raporo ivuga ko Gen.Bgd Faustin Ntilikina ariwe rufunguzo rwa politiki muri RUD URUNANA,izi mpuguke kandi zikomeza zivuga ko uyu mu Jenerali yasize akoze Jenoside mu Rwanda,muri iyi Raporo kandi harimo abasilikare benshi bo muri EX FAR bari mu bikorwa byo gutera inkunga uriya mutwe aha twavuga nka Maj.Emmanuel Munyaruguru,Maj Pilote Kanyamibwa n’abandi benshi.
Nyuma y’imfu za bamwe mu ba Jenerali aribo Gen.Musare Ndibabaje na Gen.Afurika Jean Michel ,abagize inama y’ubuyobozi bw’uyu mutwe bateranye kuwa 23 Ukuboza 2021, ahitwa Katanga muri Gurupoma ya Binza,teritwari ya Ruthuru mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru bushyiraho Ubuyobozi bwo mu bihe bidasanzwe byiswe(Comite de crise).
Iyi Komite ikazagena uko RUD URUNANA izakomeza kubaho,iyo nama ya Eta Majoro y’ingabo kandi yahize izamura Gen.Bgde Faustin Ntilikina imugira Lt.General naho Lt.Col Hakimu Faida agirwa Koloneri,iyi nama kandi yavanye Lt.Nshimiyimana Cassien uzwi ku mazina ya Gavana agirwa Majoro,akaba ari nawe ukuriye Umutwe wa CRAP SPECIAL FORCE. Kuzamura Ntilikina Faustin byakozwe mu rwego rwo kwireshyeshyanya na FDLR kuko nayo ikuriwe n’umusilikare mukuru ufite ipeti rya Liyetena Jenerali ariwe Byiringiro Victor.
Mu bucukumbuzi bwakozwe n’umunyamakuru wacu ukorera i Goma, aho yagiye avugana n’abahoze muri uyu mutwe banyanyagiye muri Congo hirya no hino,bemeza ko igitekerezo cyo gushinga RUD URUNANA cyazanywe na Gen.Omega ubwo hari kuwa 05/12/2004,nibwo yatangiye kutavuga rumwe na Gen.Mudacumura ndetse atangira gutegura uko azamuhirika ariko bamwe mu bari bakuriye za Burigade na Batayo bamubera ibamba.
Gen.Omega icyo gihe wari Koloneri akaba yari akuriye agace k’imirwano bita(Secteur Sonoki),yiyambaje Majoro Ndibabaje Musare wari ukuriye Burigade yitwaga Roketi,amusaba gutangira ubukangurambaga mu ba Ofisiye bakuru,uwitwa Col.Mahoro abyumva vuba arayoboka ndetse hiyongeraho n’abandi barimo Kapiteni Afurika Jean Michel n’abandi,nyuma byaje gusakuza Gen.Omega akuramo ake karenge umupira awurekera Gen.Musare ,muri iki gihe ariko Gen.Ntawunguka Pacifique umuganirije wese ibijyanye na RUD URUNANA ahita amutera umugongo cyane ko aba yirinda uwazura akaboze!
umwe mu ba Ofisiye bahoze muri RUD URUNANA ubu uri mu kigo cy’ingando cya Mutobo yabwiye Rwandatribune ko Gen Ntilikina ariwe ufite byose mu buyobozi bwa RUD URUNANA.
Umutwe wa RUD URUNANA niwo wagabye igitero cyishe abasivili mu Murenge wa Kinigi mu kwezi k’Ukwakira mu mwaka wa 2019.
Uwineza Adeline