Umugaba mukuru w’ingabo zirwanira ku butaka mu gihugu cya Uganda akaba nimfura ya Perezida Yoweli Kaguta Museveni ,nyuma yo gutangaza ko asezeye ku mirimo ye mu ngabo zigihugu,abinyujije kurukuta rwe rwa Tweeter, yatunguye benshi muri rusange. Aho benshi bahise bobona ko ibyahanuwe bisohoye, mu nkuru zacicikanye hose ko ariwe uzasimbura se mu mukino wa politiki.
Umva Impamvu Batanga Bavuga Ko Uko Gusezera Binyuranije N’amategeko:
1.Nta musirikare mukuru uwariwe wese wemerewe gusezera ku mirimo ye bikorewe kumbuga nkoranyambaga.Kuko ibyo byakagombye gutangazwa n’umuvugizi w’ingabo.
2.Amakuru dukesha urubuga rwe rwa Tweet Lt.Gen .Muhoozi ngo Yaba amaze imyaka 28 mu ngabo z’igihugu. Ariko tugendeye kumateka tubona ko yinjiye igisirikare mu mwaka w’i 1999 byakagombye kuba afite imyaka 23 mu kazi.
Lt.Gen Muhoozi nta mpamvu nimwe atanga yisezera rye mu gisirikare kuko benshi barimo kwibaza icyaba cyihishe inyuma yo gusezera kwe.
Itegeko rigenda UPDF mugika cyaryo cya 66(1) hagira hati: Umwofisiye wese agomba gusezera kumirimo ye abanje kwandikira komissiyo imukuriye, ariko ngo si uko byagenze.gusa ngo niyo bigenze gutya usezera abanza akabona ibaruwa yemeza ubusabe bwe imusezerera ku nshingano ze bikozwe n’abamukuriye.
Ingingo ya66(2) yo ivuga ko komite imukuriye igomba gusuzuma ubusabe bwe mu gihe kingana n’iminsi 90.
Noneho byagera ku basirikare b’abofisiye bafite ipeti rya Sous-Lieutenant kugeza ku peti General,umusirikare yemerewe gusezera amaze mu kazi imyaka 14 naho amapeti yo hasi bisaba kuba umaze imyaka 9.
Ntabwo byumvikana ukuntu rero ukuntu Lt.Gen Muhoozi yasezera ugendeye ku mategeko agenga igisirikare cye cya Uganda (UPDF).
Umuvugizi w’ingabo za Uganda Brig Gen Felix Kulayigye yatangaje ko umwanzuro wa Muhoozi wo gusezera mu ngabo za Uganda utigeze umunyeshwa ubyobozi bukuru bw’ingabo za Uganda (UPDF) bityo avuga ko ntacyo yemerewe kuwuvugaho.
Mudahemuka Camille