Kuva ibikorwa byo guhangana n’imitwe yitwaje intwaro mu ntara ya Ituri byatangira, Ingabo za Congo Kinshasa zatangaje ko zamaze gufata Lokarite 171 zahoze mu maboko y’inyeshyamba zirwanira muri iyi ntara.
Ibi ni ibyavuzwe n’umuvugizi w’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (DRC) Gen Maj Léon Richard Kasonga wari mu itsinda ryaherekeje umugaba mukuru wa FARDC mu ruzinduko rw’akazi arimo kugirira muri Ituri.
Gen Kasongo yanagaragaje ko ibikorwa FARDC ihuriyemo n’ingabo za Uganda (UPDF) birimo kugenda neza ku kigero cya 80%.
Umuvugizi wa FARDC yerekanye ko n’ubwo ingabo zihuriweho hari ibyo zimaze kugeraho ariko “bidahagije” kandi ko ingabo za Kongo zakomeje operasiyo zo ku butaka muri Teritwari za Irumu, Djugu na Mahagi.
Kuva kuwa Gatatu tariki 23 Werurwe 2022, umugaba mukuru w’Ingabo za Congo (FARDC) Gen Célestin Mbala ari mu ruzinduko rw’akazi mu ntara ya Ituri imwe mu ziberamo ibikorwa bihuje ingabo za Congo Kinshasa n’iza Uganda mu cyiswe “Shujaa Operation”.