Padiri Nahimana Thomas na Guverinoma ye yo mu buhungiro bakomeje kugaragaza ibimenyetso by’ihungabana ryo mu mutwe.
Nyuma yo gucura umugambi wo kubika abazima ariko nyuma bakaza gukorwa n’isoni, ubu ihungabana rya Padiri Nahimana Thomas na Guverinoma rikomeje gufata indi ntera ku buryo benshi mu bakurikinira hafi ibikorwa by’iyi guvirinoma bemeje ko y’aba Padiri Nahimana n’agatsiko ke bagakwiye kwitabwaho n’ibitaro bivura indwara zo mu mutwe.
Ni nyuma yaho Padiri Nahimana wiyita perezida wa Guverinoma yo mu buhungiro wungirijwe na Jean Paul Ntagara wiyita Minisitiri w’intebe wiyo guverinoma batangaje ko bagiye gushiraho pasiporo nshya y’igihugu na Kaminuza y’igisha politiki.
Nyuma yo kubishyira hanze benshi batangiye kunenga ibikorwa by’aba bagabo bavuga ko bashobora kuba bafite ihungabana ryo mu mutwe bitewe n’uko ntabushobozi cyangwa ububasha guverinoma yabo ifite bwo gushyiraho pasiporo y’igihugu kuko itemewe n’amategeko y’aba ay’uRwanda cyangwa se mpuzamahanga ndetse ikaba itazwi cyangwa se ngo yemerwe na ONU.
Abenshi bongeyeho ko abagize iyi Guverinoima baramutse bakoze urwo rupapuro rw’inzira(Passport) bashobora kwisanga bakurikiranweho icyaha cyo gukoresha impapuro mpimbano cyane ko yaba we na bagenzi be nta bubasha na buke bafite bwo gukora bene izi mpapuro.
Abazi padiri Nahimana bavuga ko ari umuntu ufite inyota ikabije y’ubutegetsi ariko ngo akaba nta mpano yo gukina politiki imubamo kuko politiki ye yuzuyemo guhubagurika,ikinyoma n’irondabwoko
Abandi bavuga ko benshi mu bagize ino guverinoma bafite ihungabana rishingiye kukuba barananiwe kwakira intsinzi ya FPR-lnkotanyi muri 1994 ndetse ngo iri hungabana ryabo rikaba rigeze kure! Ibi ngo bakabiterwa n’ingengabitekerezo ya Giparimehutu yamaze kuba karande mu mutwe wa Padiri Nahimana Thomas n’agatsiko ke, aho yakunze kugaragaza urwango rukomeye afitiye Abatutsi avuga ko ari abavantara bigaruriye uRwanda rwa rubanda nyamwinshi .
Ibi bifatwa nk’amacakubiri ashingiye ku moko n’ubuhezanguni bukabije byatumye Jenoside yakorewe Abatutsi ishyirwa mu bikorwa
Hari bamwe batebya bakavuga ko Padiri Nahimana na Guverinoma ye batagakwiye gutereranwa ko ahubwo bagakwiye kwitabwaho n’ibitaro bivura indwara zo mu mutwe dore ko guta umutwe kwabo kwamaze guhinduka umuti w’amenyo .
Umwe mu bantu baba muri diyasipora Nyarwanda utashatse ko amazina ye atangazwa ,yagize ati :”Iyo umuntu afite ihungabana cyangwa ikibazo mu mitekerereze arafashwa ntabwo ahabwa urwamenyo, tugire ubumuntu. Ntitukabone abavandimwe barohama, bahinduka ingwate z’ imitekerereze iteye agahinda n’ ubutekamutwe ngo tubigire urwenya duseke!”
Inkuru Irambuye Mu mashusho