M23 nayo iti aberekanywe kuri video n’abashumba b’inka bafatiwe mu rwuri rw’inka mu gace ka Jomba si abasilikare bacu
Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Habitegeko François, yashyize hanze itangazo ryamagana ibyavuzwe n’Igisirikare cya Congo, avuga ko ibishinjwa u Rwanda nta shingiro bifite.
Rigira riti “Turashaka kwamagana byeruye ibi birego bidafite ishingiro no gushimangira ko RDF nta ruhare na ruto ifite mu bikorwa by’ubushotoranyi muri RDC.”
Itangazo rye rivuga ko ibyatangajwe n’ubuyobozi bwa Kivu y’Amajyaruguru ko hari abantu babiri bafashwe bagabye igitero mu bice bitandukanye bya RDC, ari abasirikare b’u Rwanda, atari ukuri.
Yavuze ko amazina y’abo bagabo babiri yatangajwe n’Ingabo za Congo hamwe n’inzego z’ubutasi yigeze gukomozwaho mu biganiro byahuje inzego z’ubutasi ku mpande zombi i Kigali ku wa 25 Gashyantare 2022.
Yakomeje agira ati “Itsinda ry’inzego z’ubutasi rihuriweho ntabwo ryigeze ryemererwa kubahata ibibazo kugira ngo hakorwe isesengura rihuriweho nk’uko bisanzwe bigenda.”
Yongeyeho ati “ RDF ntabwo ifite umusirikare n’umwe ufite amazina yatangajwe mu itangazo. Ibi ni uburyo bwo kuyobya abantu binyuze mu kugaragaza abantu bafashwe mu buryo butazwi mu gihe kirenga ukwezi, bakaberekana nk’abafashwe tariki 28 Werurwe 2022.”
Guverineri Habitegeko yakomeje hari itsinda ry’ubugenzuzi ku mipaka, EJVM, rihuriweho n’u Rwanda na RDC ku buryo mu gihe habayeho ikibazo nk’iki ribikurikirana. Yasabye iryo tsinda gukora iperereza kuri ibyo birego bidafite ishingiro bishinjwa RDF.
Ku rundi ruhande, M23 yanditse ku mbuga nkoranyambaga ko abo FARDC yerekanye nk’abasirikare b’u Rwanda bafashwe, ari abashumba atari abasirikare.
Ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize, M23 yashyize hanze amasezerano y’ibanga yagiranye na Guverinoma ya RDC mu 2020 agaragaza ibyo Leta ya Tshisekedi yemeye kugira ngo ibitero bihagarikwe.
Aya masezerano yasinywe muri Nzeri 2020 ubwo itsinda rihagarariye M23 ryahuraga n’abahagarariye Leta mu Murwa Mukuru i Kinshasa, bagasezerana ko abarwanyi ba M23 bagera ku 6000 bazinjizwa mu ngabo haherewe ku bakiri bato naho abakuze bagafashwa gusubizwa mu buzima busanzwe. Ibi bikorwa byagombaga gukorwa bitwaye 1.334.605 $.
Ese kuki Guverineri habiteko ariwe wahise anyomoza aya makuru kandi areba RDF
Nubwo itangazo ryatambutse ku mugoroba wo kuwa 28 werurwe 2022 ryasinyweho n’umusilikare ukomeye wa FARDC ndetse wo ku rwego rwa Jenerari,iri tangazo ryasohowe n’urwego rw’intara ya Kivu y’Amajyaruguru cyane ko inzego zose z’ibanze zo mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru ziyobowe n’abasilikare mu cyiswe Etat de siege,bityo Gen.Bgd Ekenge Bomusa Efomi akaba yatanze ubutumwa nk’Umuvugizi w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru,bityo rero no ku ruhande rw’uRwanda byagombaga kunyomozwa n’urwego rw’intara y’uburengerazuba bihanye imbibi.
Mwizerwa Ally