Nyuma y’ibiganiro byakomeje guhuza abategetsi b’igihugu cy’Uburusiya n’aba Ukraine kukibazo cyateye intambara ikomeye iri kubera muri Ukraine ndetse no gushakisha uburyo buboneye bwo guhosha intambara biciye mu biganiro,kugeza ubu Uburusiya bwemeye kugabanya ibitero mu turere tubiri two muri Ukraine.
Nkuko byatangajwe kuri uyu wa kabiri na Minisitiri wungirije w’ingabo z’Uburusiya Alexander Fomin yavuze ko igihugu cye “kizagabanyaho inshuro nyinshi ibikorwa bya gisirikare” mu nkengero z’imijyi ya Kyiv na Chernihiv.
Uyu mwanzuro wafashwe n’iki gihugu wo kugabanya ibikorwa bya gisirikari mu bice bikikije umurwa mukuru Kyiv wa Ukraine n’umujyi wa Chernihiv wo mu majyaruguru,iki ni cyo kimenyetso cya mbere kigaragaza umusaruro ufatika wavuye mu biganiro.
Gusa n’ubwo hatangajwe uyu mwanzuro ntihatangajwe ingano yo kugabanya ibyo bitero uko ingana. Ibi byatumye Leta ya Ukraine ikomeza kugira amakenga, niba koko Uburusiya buri buze gukora icyo bwiyemeje.
Ibi byatumwe Abanyamerika n’Ubwongereza ndetse n’abandi babashyigikiye,nabo bongera kuvuga menshi kubera aya masezerano , babwira Ukraine ko igomba kugendera buhoro aya masezerano.
Aya masezerano yavuzweho na Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky mu ijambo ryo mu buryo bwa videwo yavuze mu ijoro ryo ku wa kabiri, yagize ati: “Abanya-Ukraine si abantu bashukwa [bemera icyo ari cyo cyose babwiwe”].
Yongeyeho ati: “Dushobora kuvuga ko ibimenyetso ari byiza, ariko ibyo bimenyetso ntibibuza kumvikana kw ibiturika cyangwa ibisasu by’Uburusiya”.
Aya masezerano yitezweho kuzaba intandaro yo guhagarika imirwano iri kubica bigacika muri Ukraine.
UMUHOZA Yves