Umusirikare w’Uburusiya ari mu baguye mu ndege yarasiwe mu gace ka Chanzu, kari muri Teritwari ya Rutshuru mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Nkuko byemezwa n’itangazo ryashyizwe ahagaragara na MONUSCO, mu basirikare 8 baguye muri iyi ndege yarashwe, 6 muri bo bakomoka mu gihugu cya Pakistan, umwe akomoka mu Burusiya naho undi umwe akaba ari Umusirikare w’igihugu cya Serbia.
Nyuma y’uko indege ya UN ihanuriwe, Ubuyobozi bw’Ubutumwa bw’umuryango wabibumbye wohereje abakozi bayo i Goma mu iperereza rigamije kumenya uwaba yahanuye indege y’uyu muryango , bakaba basesekaye i Goma mu gitondo cyo kuri wa Gatatu, tariki ya 30 Werurwe 2022.
Igisirikare cya Congo iyi ndege ikimara guhanurwa, cyahise gitangaza ko yarashwe n’abarwanyi ba M 23 . Ibi uyu mutwe nawo wahise ubitera utwatsi aho umuvugizi w’uyu mutwe Major Willy Ngoma yabwiye Rwandatribune ko indege yarashwe n’ibisasu biremeye byavaga mu kigo cya Gisirikare cya FARDC kiri ahitwa i Rumangabo biraswa mu duce byakekwaga ko abarwanyi ba M23 baherereyemo.