Umuhanuzi wamamaye cyane ku Isi yose uzwi kwizina rya Baba Vanga yahanuye ko Vladimir Putin azayobora Uburusiya mu rugendo ruganisha Uburusiya ku mwanya wa Mbere mu bihugu bikomeye ku Isi.
Uyu mupfumu yahanuye ibi mu gihe hari hateranye inama mpuzamahanga y’abanditsi mu mwaka 1979.
Iki gihe Vanga yavuze ko Uburusiya buzakura Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku mwanya w’igihugu cya mbere kivuga rikijyana ku Isi . Mubindi kandi uyu mugore binavuga ko yanahanuye ko ku isi hazaba intambara ya Gatatu y’Isi izarwanwa hifashishijwe ibitwaro kirimbuzi.
Baba Vanga niwe bivugwa ko yahanuwe bwa Mbere ko Leta zunze ubumwe za Amerika zizagabwaho ibitero n’umutwe w’iterabwoba wa Al Qaeda, ni nako byagenze kuko kuwa 11 Nzeri 2001 uyu mutwe wagabye igitero mku nyubako za World Trade Center i New York.
Binavugwako uyu Baba Vanga yari yaranakomoje ku cyorezo Covid-19 aho yavuze ko ngo hazatera icyorezo kizatuma imipaka y’isi yose ifungwa abantu bose bagategekwa kwihisha mu mazu yabo.
Hari abanenga ariko zimwe mu mpanuro zose yahanuye , nkaho bamunenze ko yigeze guhanura ko ku gihe cy’ubutegetsi bwa Perezida wa 45 wa Reta zunze ubumwe za Amerika (Barrack H Obama) hagombaga kuba ihungabana ry’ubukungu bw’iki gihugu.
Camille Mudahemuka