Batayo 2 za FDLR arizo Kanani na Yeriko/CRAP zagaragaye mu mpuzankano za FARDC,zirwana ku ruhande rwa Leta ya Congo.
Byari bimaze iminsi bihwihwiswa ko Col Ruhinda ukuriye Umutwe udasanzwe wa FDLR/CRAP uzwi nka Batayo Yeriko ufite ibirindiro mu gace ka Gurupoma ya Rugali,teritwari ya Rutshuru ndetse na Batayo ya Kanani igenzura agace kanini ka Tongo,werekeza muri Gurupoma ya Jomba zimaze iminsi zihawe ibikoresho n’ubuyobozi bw’ingabo za FARDC .
Umwe mu basirikare babarizwa muri inite ya Kanani ikuriwe na Major Tafi ikorera ahitwa mu Kidodi,utarashatse ko amazina ye atangazwa yabwiye isoko y’amakuru ya Rwandatribune iri ahitwa Kiwanja,ko kuwa 29 Werurwe mu masaha ya saa kumi n’ebyiri bahawe amabwiriza yo kwivanga n’ingabo za FARDC zifite ibirindiro ahitwa Rubare,ubwo bahageraga bahise bahabwa imyambaro mishya y’ingabo za Leta bahita binjizwa mu mirwano ako kanya. Uyu mutangabuhamya avuga ko ubu ari mu bari gukoresha imbunda nini,ziri ahitwa Kinyamahura.
Mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wacu uri Goma ku munsi w’ejo Maj Willy Ngoma Umuvugizi wa M23 ubwo yarabajijwe amakuru avuga ko bari gukorana n’ingabo z’u Rwanda yagize ati:”Twe turi abanyeCongo nta bufasha bw’abandi bantu dukeneye kuko ntitumeze nk’ingabo za Leta zifashisha FDLR. Major Ngoma akomeza avuga ko biteguye kurwana kugeza kuwa nyuma.
Uyu Muvugizi kandi mu burakari bwinshi yakomeje kunenga ingabo za Leta uburyo zikomeje kwifashisha inyeshyamba z’umutwe wa FDLR mu bikorwa bya gisilikare kandi usanzwe uhungabanya umutekano w’abaturage ba Congo n’akarere muri rusange ukaba warasizwe no ku rutonde rw’imitwe y’iterabwoba rwakozwe na Leta zunze ubumwe z’Amerika.
Ubwo twandikaga iyi nkuru hari andi avuga ko ingabo za Uganda UPDF nazo zinjiye muri iyi mirwano k’uburyo bweruye .Umwe mu baturage bari mu mujyi wa Bunagana ku ruhande rwa Congo,yabwiye Rwandatribune ko biboneye umurongo munini w’abasilikare ba UPDF barenga Magana atanu binjira muri Congo n’intwaro nyinshi ziremereye mu masaha ya satanu z’ijoro ryakeye bakaza biyongera ku bandi bahageze ejo mu masaha ya saa sita barenga 600.
Uwineza Adeline
Ese ko mwashishijajwe cyane n’intambara ya FARDC na M23 ubwo ntabwo muriyo? Umuturage yabaze ingabo za uganda zirenga magana atanu muma satanu zijoro? Mujye mureka gukabya! Niba banatabaye ntacyo bibarebaho ubanza mwe bibababaje! Muti FDLR kuruhande rwa FARDC hhhhh nyamara mushatse mwatuza kuko ibintu birikugenda uko bitapanzwe.