Kuri uyu mugoroba wo kuwa Kane tariki ya 7 Mata 2022, igisasu giturikirijwe mu kabari kari hafi y’ikigo cya gisirikare cya Katindo mu mujyi wa Goma uhana imbibi n’u Rwanda.
Aya makuru akomeza avuga ko abantu 8 bari muri aka kabari aribo bimaze kwemezwa ko baguye muri iri turika naho abandi 3 bakomerekeye muri iriturika ku buryo bukomeye.
Inzego z’iperereza ndetse n’igisirikare cya Congo Kinshasa zihutiye guhita zitangiza iperereza ku waba yagabye iki gitero cy’iterabwoba muri aka gace k’umujyi wa Goma.
Si ubwa mbere mu mazu ahurirwamo n’abantu benshi muri Kivu y’Amajyaruguru hagabwa ibitero kuko mu mpera z’umwaka 2021, inyeshyamba za ADF zigendera ku matwara akaze ya Islam zakunze kugaba ibitero mu mujyi wa Beni, aho igiheruka mu Ugushyingo cyahitanye abarenga 13.
Kugeza ubu ntiharamenyekana ugabye igitero ndetse icyo ubuyobozi bw’ingabo za FADRC buri butangaze turakibamenyesha mu nkuru zacu zitaha.