Uburusiya bwahinduye umuyobozi mukuru w’ingabo ziri muri Ukraine wari usanzwe ayobora ibi bikorwa, aho yasimbujwe Umu-General wayoboye urugamba rwo muri Syria usanzwe ufite ubunararibonye bwo guhangana n’ingabo za NATO ariwe wagizwe Komanda w’izi ngabo.
Jenerali Aleksandr Dvornikov, w’imyaka 60, ukuriye akarere ka gisirikare k’Amajyepfo mu Burusiya, ubu ari we uyoboye ibikorwa by’intambara muri Ukraine.
Aya makuru ava mu bayobora ibihugu by’Uburengerazuba bw’Isi avuga ko Gen Dvornikov wagizwe Komanda w’ingabo z’Uburusiya mu rugamba rwa Ukraine afite ubunararibonye bwinshi mu bikorwa by’Uburusiya muri Syria.
Gushyiraho uyu mukuru mushya w’ingabo byakozwe mu kugerageza guhuza neza kurushaho imitwe itandukanye y’ingabo, kuko mbere imitwe y’ingabo z’Uburusiya yakoraga ndetse igategekwa mu buryo butandukanye.
Muri iyi minsi 44 iyi ntambara yo muri Ukraine imaze, Uburusiya bwakomeje kugorwa no kugera ku ntego zabwo z’intambara, bunanirwa gufata imijyi ikomeye irimo nk’umurwa mukuru Kyiv, mbere yuko bwerekeza amaso ku karere ka Donbas ko mu burasirazuba.
Uburusiya buvuga ko bugiye gushyiramo imbaraga ngo bugere ku ntsinzi mbere y’itariki ya 9 Gicurasi 2022, itariki iki gihugu cyizihizaho intsinzi mu ntambara ya kabiri y’Isi, ubwo mu 1945 Ubudage bw’aba Nazi bwamanikaga amaboko, nuko ingabo z’Ubumwe bw’Abasoviyeti (Uburusiya bw’ubu) zigafata umurwa mukuru Berlin.