FARDC yatangaje ko yakoze operasiyo idasanzwe ya gisirikare yatumye inyeshyamba za CODECO zirekura intumwa zari zoherejwe na Perezida Tshisekedi mu kwezi kwa Gashyantare 2022.
Ibi babitangaje mu gihe amakuru yemeza ko izi ntumwa uko ari umunani zikuriwe na Thomas Lubanga ziri mu nzira zerekeza i Kinshasa kubonana na Perezida Felix Tshisekedi . Muri Gashyantare nibwo Perezida Tshisekedi yatumye itsinda ry’abantu 8 barimo abasirikare n’abahoze mu mitwe y’inyeshyamba boherejwe kuganira n’inyeshyamba za CODECO uko zarambika intwaro zabo ku bushake zigakurikiza umugambi w’amahoro watangijwe .
Iri tsinda kandi ryarimo Floribert Ndjabu ,Depite Dhetchuvi Matchu, Gen Germain Katanga, Ayendu Bin Ekwale , Abasirikare 2 bafite ipeti rya Colonel Lobo Kamuhanda , Col Potsi n’Umushoferi wari ubatwaye.
Umuvugizi w’Ingabo z’igihugu mu ntara ya Ituri Lt Jules Ngongo yavuze ko n’ubwo izi ntumwa za Perezida zarekuwe, atari ibintu byikoze ahubwo ko byakozwe nyuma y’Ibikorwa bya gisirikare byakozwe n’ingabo z’Igihugu FARDC.
Iminsi igera kuri 60 yari irangiye izi ntumwa za Guverinoma ya Congo Kinshasa zifatiwe mu gace gakorerwamo ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ka Bambu, muri teritwari ya Bunia mu ntara ya Ituri.