Ku munsi w’ejo ku wa kabiri tariki ya 12 Mata 2022 ,Umupolisi w’u Burundi yarashe umunyonzi wari uhetse umugenzi bose arabakomeretsa mu gace ka Mutakura muri zone ya cibitoke mu Majyaruguru y’umujyi wa Bujumbura’
Uyu mu polisi warashe aba bagabo babiri ku igare yabanje kuvugana n’umunyonzi amushinja kurenga ahantu amagare na moto bitemerewe kurenga muri icyo gice cy’’umurwa mukuru w’uburundi
Umwe mu babibonye yagize ati uwo mupolisi yarashe ku itsinda ry’abanyonzi nta gutoranya, ibi akaba ari ibintu bitumvikana kwitwara gutya n’iyo haba habaye kutumvikana hagati ye n’umunyonzi ibyo ntibyagombaga gutuma arasa ku bantu biturije bari bari kuri PArikingi kandi batigeza bamurwanya.
Umuyobozi w’iyo parikingi we yagize ati’Uwo Mupolisi arazwi hano iteka abona urwitwazo rwo kutwambura yashakagaga ko mugenzi wacu amuha amafaranga ariko aranga .yashatse guhatiriza ngo akure amafaranga make mu mufuka natwe abandi turatabara aturasaho akomeretsa abantu babiri
Nk’uko iyi nkuru dukesha SOS Medias Burundi ikomeza ivuga ko ibi bintu bibabaje kuba umupolisi w’igihugu arasa yegereye abanyagihugu batuje bagerageza gushaka imibereho.
Umupolisi uvugwa ariko we yiregura bitandukanye n’ibivugwa .we yavuzeko aba bantu batwara abagenzi ku magare bashatse kumwambura imbunda akarasa abakanga ,gusa ntibyabujije ko atabwa muri yombi
Abanyonzi b’amagare kandi n’abatwara Moto mu gihugu cy’uburundi bakomeje kuvugako Leta yakagombye kubarenganura ntibajye bahora bahohoterwa n’abayobozi aho kubarenganura.
Uwineza Adeline