Abaturage batuye muri Teritwari ya Masisi yo muri Kivu y’Amajyaruguru bavuga ko mu bice bitandukanye by’iyi Teritwari hakomeje kugaragara amasura mashya y’abarwanyi bavuga ko bitwa Freedom Fighters Movement baje kurwanya ubutegetsi bwa Gisirikare buyoboye Kivu y’Amajyaruguru.
Kuva mu ntangiriro z’iki cyumweru, mu duce dutandukanye twa Masisi nka Kilimahiro, Kinigi na Sake hakomeje kuvugwa ko hari undi mutwe ukomeje kuhagaragara wiyise Freedom Fighters Movement, aho bivugwa ko ufite ibikoresho bihambaye bituma utangira kugereranwa na M23.
Umwe mu baturage ba Kinigi muri Teritwari ya Masisi , yabwiye imboni ya Rwandatribune ko ukurikije ibikoresho aba barwanyi bakomeje kugaragara bafite, utatinya gukekako ari ingabo z’igihugu.
Kugeza magingo aya, uyu mutwe bivugwa ko washinzwe i Masisi nta gikorwa na kimwe uragaragaramo cyo guhungabanya umutekano. Nyamara abaturage bo bavuga ko kuri ubu impungenge ari nyinshi kuko isaha n’isaha uyu mutwe nawo ushobora gutangiza intambara ku ngabo z’igihugu bityo ubuzima bwabo bukaba bwajya mu kaga.
Yagize ati: “Bafite ibikoresho bikomeye bya Gisirikare, hari n’imbunda nini bagiye basenya zikikorerwa n’abarwanyi benshi.”
Twashatse kumenya amakuru arambuye ku bivugwa ko uyu mutwe wa FFM waba ufite aho uhuriye na M23, dushatse umuvugizi wa ARC, Major Willy Ngoma ku murongo wa Telefone ntiyabasha kuboneka kugeza ubwo twakoraga iyi nkuru.
Ku itariki ya 10 Mata 2022, nibwo umutwe wa Armes Revolutionnaire Congolaise (ARC/M 23) watangaje ko uhagaritse imirwano warimo n’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo(FARDC), aho wavuze ko impamvu nyamukuru wahagaritse intambara kwari ukugirango ibiganiro byari biteganijwe hagati yawo na Guverinoma y’i Kinshasa bibashe gukomeza.
Umuvugizi wa ARC/ M23 Maj Willy Ngoma mu itangazo yashyize hanze yavuze ko M23 yiyemeje guhagarika imirwano nta mananiza mu rwego rwo guha umwanya ibiganiro mu gukemura ikibazo ifitanye na Leta ya Congo Kinshasa.
Inkuru irambuye