FARDC yavuze ko yishe umwe mu barwanyi bakomeye b’umutwe wa ADF mu mirwano yabaye kuri uyu wa Kane tariki ya 14 Mata 2022.
Nkuko aya makuru akomeza abivuga , uwishwe ni Abdul Karim Joël ukomoka muri Somalia akaba yari akuriye itsinda ry’abarwanyi ba ADF muri Irumu.
Uyu murwanyi n’itsinda yari ayoboye bishwe bagerageza kugaba igitero ku birindiro by’ingabo za Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo hafi n’ikiraro cya Loya muri Teritwari ya Irumu y’Intara ya Ituri.
Abdul Karim Joël azwi cyane nk’uwayoboraga ibitero byagabwaga ku baturage, aho yibukirwa ku gitero yayoboye kikagwamo abasivili benshi mu gace ka Eringeti nk’uko amakuru atangazwa n’ubutasi bwa FARDC abivuga.
Guhera mu Ugishyingo 2021, Ingabo za Congo Kinshasa (FARDC)n’iza Uganda(UPDF) zahuje imbaraga mu bikorwa byo guhiga bukware inyeshyamba za ADF zisanzwe zirwanya ubutegetsi bwa Uganda. Izi nyeshyamba bizwi ko zigendera ku mahame akomeye ya Islam zikunze kugaba ibitero by’ubwiyahuzi muri Teritwari ya Irumu yo mu ntara ya Ituri na Beni muri Kivu y’Amajyaruguru.